Kigali: Bafashe ingamba zikomeye mu kwirinda Ibiza

Hari abatuye umujyi wa Kigali bavuga bashyizeho imbere gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Ibiza, biterwa n’imvura iriho bahora babwirwa n’ubuyobozi.

Ni nyuma y’uko minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi igaragaje ko imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yahitanye ubuzima bw’abantu 19, 14 ari abo mu mujyi wa Kigali.

Imvura idasanzwe iri kugwa mu bice byinshi by’igihugu iteza Ibiza byangiza byinshi birimo n’ubuzima bw’abaturage buhagendera biganjemo abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. hamwe muri ni mu mu murenge wa Kanombe ho mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali aho imvura yaguye tariki 3 Gashyantare 2020 yangije byinshi nkuko aba bahatuye babivuga.

Leta y’urwanda kuva mu mpera z’umwaka ushize yatangiye kwimura abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu bishanga no mu manegeka basaga ibihumbi 6 nubwo hari abagitseta ibirenge ubuyobozi mu nzego z’ibanze bukomeje kubakangurira kuhava no kwimakaza ingamba z’ubwirinzi mu bihe by’imvura nyinshi nk’uko Mwiringirande Christophe ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kanombe yabibwiye umunyamakuru

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko imvura yaguye mu ntangiriro z’iki cyumweru yahitanye abagera kuri 19, muri bo 14 ni abo mu mugi wa Kigali.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda kigaragaza ko mu minsi 30 imvura ingana na milimetero 100- kugeza kuri 200 izakomeza kugwa mu turere twose , abanyarwanda bagasabwa kwitwararika .

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo