Kigali:Arishinganisha  anatabariza  Nyina ufungiwe Jenoside mu buryo butavugwaho rumwe

Uwambayinema Virginie avuga ko kuba nyina afunzwe ku cyemezo cya Gacaca cyo mu mwaka w’2007 ari akagambane k’abashaka isambu ye iri mu Mudugudu wa Sabaganga,Akagari ka Murambi,Umurenge wa Gatenga bityo ko Nkundabanyanga ariwe nyina nta cyaha yakoze ahubwo yari mu bahigwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuko ari Umututsikazi bityo ko atabaza ubutabera ndetse na Perezida Kagame kuba hagira igikorwa umubyeyi we akarenganurwa.

Mu kiganiro yagiranye na Umubavu Tv Online na Umubavu.com,Uwambayinema yavuze uburyo byari byifashe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi aho byabaye ngombwa ko Se aca Irangamuntu ya Nyina kuko yarimo ubwoko ndetse ngo mu nzira bacagamo bahunga byasabaga ko nyina ahishwa .

Agaruka ku gufungwa kwa nyina , Uwambayinema yashyize mu majwi uwitwa Karangwa Charles avuga ko ariwe byose ubiri inyuma agamije kwigarurira isambu banaburanye mu nkiko zitandukanye agatsindwa bityo ko ubwe yishinganisha ngo aramutse agize icyo aba byaba bikozwe na Karangwa Charles avuga ko akunda gusura iyi sambu avuga ko ayifitemo ibibanza 30 azagurisha Miliyari.

Tariki 21 Gicurasi 2021 , nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashimangiye kohakorwa Icyemezo gishya gikatira Nkundabanyanga Eugenie igihano cy’imyaka 30 nk’uko byari byemejwe n’Urukiko rwa Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga Akagari ka Murambi tariki 24 Ugushyingo 2007.

Ashinjwa ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari abatutsi yanze guhisha bikabaviramo kwicwa.

Bamwe mu bo mu muryango w’uyu mekecuru w’imyaka 75 y’amavuko babwiye itangazamakuru ko nta kindi azize uretse isambu ye aho bavuga ko isurwa n’abantu bakomeye harimo n’abafite inyenyeri kuko batumva uburyo yakatirwa n’Inkiko Gacaca mu 2007, ubu akaba aribwo icyemezo gifatwa kandi ntawigeze amushaka ngo amubure.

Ubwo yaburanaga kuri iki gihano yahawe n’Urukiko Gacaca ,Nkundabanya Eugenie yabwiye urukiko ko nta muturage yigeze abanira nabi ndetse ko mu gihe cy’inkiko Gacaca nubwo yabaga i Gicumbi ariko yakundaga kuza i Murambi ndetse ko mu kwezi kwa 12 mu 2007 aribwo yavuye mu Rwanda ajya kwivuza muri Kenya mu gihe urukiko rwa Gacaca rwamukatiye tariki 24/11/2007 ,ibintu avuga ko byose ubiri inyuma ari uwitwa Karangwa Charles wagarutsweho cyane muri uru rubanza.

Icyo gihe Nkundabanyanga yikomye abatangabuhamya babajijwe n’ubushinjacyaha avuga ko bafite ibyo bapfa harimo amasambu bityo ko kuba bamubeshyera bidatunguranye.

Kuri iyi ngingo ,Uwambayinema avuga ko Nyina mu gihe cya Gacaca yari ahari ndetse ko byaba byiza haje abamushinja ibyo byaha ngo ntiyibaza uburyo yakatiwe mu 2007 none mu 2021 akaba aribwo afunzwe nyuma y’iminsi mike agaragaje ikibazo cy’isambu ye mu Itangazamakuru.

Ku wa Kane tariki 25 Kamena 2021, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire hagati ya Mbarushimana Jean Pierre na Nkundabanyanga Eugenie baburanaga iyi sambu rusibwa kuri Lisiti y’Ibirego.Urukiko wavuze ko kuba Mbarushimana Jean Pierre atirigeze agaragara na rimwe mu rukiko kandi yarabisabwe ari ugutinza urubanza bityo ko ariho rwahereye rufata uyu umwanzuro utegeka ko uru rubanza rusibwa kuri Lisiti y’Ibirego bityo Nkundabanyanga Eugenie akagira uburenganzira busesuye ku isambu ye gusa muri uru rubanza Karangwa Charles yarugaragayemo avuga ko ashaka kugoboka ku bushake

Uko Isambu yahererekanyijwe

Maitre Ntwali Justin wunganira Nkundabanyanga aherutse kuvuga ko Karangwa amaze kumuhuguza isambu ye yakoranye amasezerano na Murumuna we witwa Mbarushimana Jean Pierre aba ariwe yandikwaho , muri ayo masezerano Ntwari Justin avuga ko ari aya baringa bavuga ko ayimugurishije 10,000,000frws, nyuma yaho arongera bakorana andi masezerano avuga ko Mbarushimana ayigurishije Karangwa 58,000,000frws,ngo Karangwa Charles yarongeye gukorana amasezerano na BES AND SUPPLY yo kumutiza icyangombwa kugira ngo BES AND SUPPLY iyi sambu iyitangeho ingwate muri banki, Karangwa Charles ahabwa 38,000,000frws ariko banumvikana ko azajya amuha 7% ya Valeur y’Isambu , ubwo isambu yari yahawe agaciro na Karangwa kangana na 400,000,000frw.

Nkundabanyanga ngo yandikiye Perezidansi agaragaza akarengane maze Perezidansi itegeka Karangwa na BES AND SUPPLY guhita bishyura ubwo mwenda bari bafashe ,isambu ikavanwa mu bugwate,niko byagenze BES AND SUPPLY yahise yishyura hasigara ikibazo cyo kuvana izina rya Mbarushimana Jean Pierre ku cyangombwa.

Ikindi ngo mu 2014, Nkundabanyanga Eugenie yatanze ikirego imbere y’Urukiko wa Kicukiro asaba ko iyo sambu yava ku izina rya Mbarushimana ikamwandikwaho , urukiko rw’ibanze rwafashe icyemezo ko isambu ari iya Nkundabanyanga Eugenie kandi igomba kumwandikwaho,Ngo Mbarushimana yahise ajuririra iki cyemezo ,urubanza rwagombaga gusomwa ku wa Kane tariki 29 Mata 2021 n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko icyo gihe byarasubitswe kuko nabwo Mbarushimana atagaragaye mu rukiko.

JPEG - 47 kb

Nkundabanyanga Eugenie afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere

Ubu Nkundabanyanga afungiye muri Gereza ya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere gusa umukobwa we yabwiye Umubavu ko umwunganizi we yajuririye iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gishimangira igihano cy’imaka 30 yakatiwe n’Urukiko Gacaca mu 2007.

Aratabariza Nyina Ufungiwe Jenoside mu buryo butavugwaho rumwe||Akagambane k’abashaka Isambu ye

Umunyamakuru wa Umubavu yatewe ubwoba azira umukecuru bavuga ko afunzwe azira urubanza rwa Gacaca





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo