Kigali: Amayobera ku ifungwa  ry’umukecuru  uvuga ko yambuwe isambu n’umushinja gukora Jenoside

Umukecuru witwa Nkundabanyanga Eugenie afungiye kuri RIB ya Gikondo aho yatawe muri yombi kuri uyu wa kane tariki ya 22/04/2021 ,nyuma y’uko ku wa mbere tariki ya 19 Mata 2021 yasohowe mu nzu kubera ko yari amaze amezi 6 batishyura inzu, maze nawe afata ibintu bye abijyana mu isambu avuga ko ari iye ariko ko atemerewe kuba yayigurisha kuko ngo icyangombwa cy’ubutaka gifitwe n’uwitwa Karangwa Charles umushinja uruhare muri Jenoside nawe uvuga ko yayiguze n’abakobwa ba Eugenie Nkundabanyanga bikaba bikiri mu butabera.

Uyu mukecuru yagombaga kuburana kuri uyu wa gatanu tariki 23 Mata 2021 , urubanza bivugwa ko ari rumwe yaburanye mu gihe cya Gacaca agakatirwa imyaka 30 y’igifungo.Ariko ntiyagaragaje ku rukiko ahubwo urubanza rwimuriwe tariki 15 Gicurasi 2021.

Bivugwa ko iyo habayeho gushidikanya urubanza rwaraburanishijwe nyirubwite adahari ku manza za Jenoside; urubanza rwongera rukaburanishwa bundi bushya mu rukiko rw’Ibanze aho icyo cyaha cyabereye, ari nako byagenze kuri Nkundabanyanga gusa bivugwa ko uwitwa Nyirankundabanyanga Eugenie ariwe wakatiwe adahari imyaka 30.

Umubavu washatse kumenya impamvu atitabye maze tubaza Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dr Murangira Thierry atubwira ko tumwoherereza ubutumwa bugufi kugeza igihe twateguraga iyi nkuru yari ataradusubiza, gusa iyo aza kudusubiza twari kumubaza icyo Nkundabanyanga afungiye .

Amakuru umubavu wamenye ni uko Nkundabanyanga Eugenie yari yarahawe ihamagazwa Assignation akaba yari buburane adafunzwe.

Bivugwa ko kandi Nkundabanyanga Eugenie yatangiye kugira ibibazo nyuma yo kubwirwa ko isambu ye yagurishijwe nyuma yo gutera ubwoba abana be ikagurwa million 6, maze ihita ifatirwaho inguzanyo ya banki ya million 158.

Nkundabanyanga Eugenie mu kiganiro yari yagiranye na Umubavu mbere yari yavuze ko yagize ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara akajya kwivuriza muri Kenya akamarayo inyaka irindwi nyuma akaza kubwirwa ko isambu ye yagurishyijwe n’abana be nyuma yo guterwa ubwoba na Karangwa ababwiirako nyina yakoze Jenoside ndetse ko yakatiwe n’inkiko gacaca bityo ko bagurisha imitungo ye itaratezwa cyamunara.

Iyi sambu bivugwa ko yaguzwe nyuma yo gutera ubwoba aba bana million 6, maze ihita ifatirwaho inguzanyo ya bank ya million 158. Ngo nyuma yo kwitabaza Perezidansi (Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ) , yahise itegeka ko iyi nguzanyo ukurwa kuri iyi sambu ndetse igasubizwa nyirayo.

Icyo gihe Umukobwa wa Nkundabanyanga witwa Viliginiya yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko yagiye aterwa ubwobamu bihe bitandukanye na Karangwa Charles aho ngo yagiye gusaba ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Murambi ,Umurenge wa Gatenga iyi sambu iherereyemo ibaruwa agaragaza ko Eugenie Nkundabanyanga yakoze Jenocide yakorewe abatutsi.

Ngo nyuma yo kwitabaza Perezidansi (Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ) , yahise itegeka ko iyi nguzanyo ukurwa kuri iyi sambu ndetse igasubizwa nyirayo bihita bikorwa.

Uko Isambu yagiye ihererekanywa

Mu mwaka 2008 nibwo KARANGWA Charles yaguze isambu n’abakobwa ba NKUNDABANYANGA Eugenie million 6, mu mwaka wa 2009 KARANGWA Charles ayigurisha MBARUSHIMANA million 10, mu mwaka wa 2012 KARANGWA yongera kuyigura na MBARUSHIMANA million 58 ariko noneho ahagarariye Kampani yitwa SENCO LTD, MBARUSHIMANA Jean Pierre ntiyakora ihererekanya ikomeza kumwandikwaho kugeza n’ubu. (MBARUSHIMANA Jean Pierre bivugwa ko ari murumuna wa KARANGWA).

Bivugwa ko MBARUSHIMANA atigeze agaragara mu rubanza rwo kuburana icyangomba cy’ubu butaka.

KARANGWA Charles yareze NKUNDABANYANGA Eugenie ko yahinduye amazina mu rubanza RP 00274/2017TGI/NYGE muri uru rubanza bavuga ko yaba yarakoze iki cyaha mu kwezi kwa 7/2014 ubwo ngo yahinduraga amazima akayakoresha mu kwivuza muri Kenya. Icyo gihe yavugaga ko yahinduwe n’umuganga wa muvuraga kuko ngo yari yaguye muri koma.

Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Karangwa atsinzwe ndetse rutegeka Karangwa ko yakwishyura indishyi y’akababaro ingana na 1.000.000 n’igihembo cya Avoka kingana n’ibihumbi 800frws.

Ngo KARANGWA yongeye kurega NKUNDABANYANGA Eugenie, MANIRAFASHA Jean Paul, NGEZAHUMUREMYI Theoneste na BIZIMANA Jean Claude abarega ibyaha bigera muri birindw.

Urukiko rwategetse ko ibi byaha ntashingiro bifite, rutegeka ko KARANGWA atanga indishyi z’akababaro buri muntu agahabwa amafaranga angana na miliyoni 1.
Nyuma yo guhabwa isambu na Perezidansi , NKUNDABANYANGA yatanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama arega MBARUSHIMANA Jean Pierre; KARANGWA agoboka muri uru rubanza ku bushake.

NKUNDABANYANGA yaje kubatsinda ndetse urukiko rutegeka ko umubitsi wimpapuro mpamo z’ubutaka ateshwa agaciro iki kemezo cy’ubutaka cyanditse kuri MBARUSHIMANA Jean Pierre, bukandikwa kuri NKUNDABANYANGA Eugenie nyirabwo ndetse ko urubanza rubaye ntakuka. Iki cyemezo cyarajuririwe.

Karangwa bivugwa ko ariwe ufite icyangombwa cy’iyi sambu, aganira na Umubavu Tv Online na Umubavu.com, abajijwe kuri iki kibazo ntiyahakanye ko akizi, yahise atwoherereza kuri email Kopi y’ibarwa avugako yahawe na CNLG ivuga ko uwitwa NYIRANKUNDABANYANGA Eugenie yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga, igifungo cy’imyaka 30, ashinjwa kwanga guhisha abatutsi bari bamuhungiyeho ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe bikabaviramo kwicwa.

Gusa iyi nyandiko ya CNLG iriho amazina atandukanye kuko uyu muturage usaba ko yahabwa icyangombwa cy’ubutaka bwe amazina ye atandukanye na uyu uwakatiwe kuko yitwa Nkundabanyanga Eugenie, mu gihe uwakatiwe Nyirankundabanyanga Eugeni

Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana...............,

Yakoze igisa n’imyigaragambyo avuga ko yambuwe isambu n’umushinja gukora Jenoside





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 27-04-2021

None se niba uyu mukecuru yarakoze jenoside uwo Karangwa abura kubigaragariza gacaca cga izindi nkiko ngo abihanirwe, agahitamo kugura ibye n’abana nyina akiriho? Ibi bintu bikurikiranwe neza nta wamenya.

iganze Kuya 27-04-2021

None se niba uyu mukecuru yarakoze jenoside uwo Karangwa abura kubigaragariza gacaca cga izindi nkiko ngo abihanirwe, agahitamo kugura ibye n’abana nyina akiriho? Ibi bintu bikurikiranwe neza nta wamenya.

Rwanda Kuya 25-04-2021

Ngaho umva ko ubumwe nubwiyunge bihari da yewe ntabyo mbona pe nukwiyorobeka ngo bucye kabiri