Kigali: Amakuru mashya ku mugabo wasimbutse igorofa  agapfa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ari we byatangajwe ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021.

Byari byatangajwe ko yaba yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugore we yarimo asambana, icyakora hakaba harimo gukorwa iperereza mu rwego rwo kumenya icyateye urupfu rwe.

Umunyamategeko Bukuru Ntwali yakundaga kumvikana mu itangazamakuru akora ubusesenguzi butandukanye mu byerekeranye n’amategeko, akaba mu minsi ishize yarakunze kumvikana agaragaza akarengane Abanyamulemge bakorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Zx Kuya 3-06-2021

None c amakuru mashya uvuze Ni ayahe?