Kigali:Ahitwa muri Morgue  barishinganisha   bavuga ko abanyerondo  babamereye nabi

Ahazwi nko mu Gashyekero agace kitwa Morgue Mu Murenge wa Gikondo ho mu Karere ka Kicukiro abahatuye bakora umwuga wo kwicuruza baratabaza bavuga ko bakubitwa ndetse bakamburwa n’abanyerondo.

Umwe yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko yagiye kwaka amazi umuturanyi ngo yoze umwana nyuma hakaza abagabo batatu harimo uwo avuga ko ari umunyerondo azi bakamukubita ndetse bamwaka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7 na telefone nyuma imodoka y’Umurenge irimo aba DASSO aba ariyo iza kubatwara.

Mugenzi we yavuze ko umuturanyi we atambuwe telefone n’amafaranga gusa ahubwo yanakubiswe undi yagerageza kubasa icyo azira bakamutuka kandi ko ari ibintu bakunda gukorerwa n’abanyerondo inzego zibakuriye zirebera.

Akomeza avuga ko hari abaza babasanga bicaye ku mabaraza y’ingo zabo bagahita bababwira ko barengeje amasaha bakabahohotera ndetse ko hari n’abababwira amagambo abatera ubwoba ko bazicwa no guterwa ibyuma.

Akomeza avuga ko aha mu Gashyekero abanyerondo bakabahohotera ko banishinganisha kuko bafite abana n’imiryango bagomba kwitaho ngo kuba hari abakora umwuga wo kwicuruza ari ugushaka imibereho.Ngo abanyerondo babahohotera kandi bishyura umutekano batanga urugero ko hari n’umusaza wakubiswe ubu ariho sima ndetse umunyerondo wamukubise akiri mu kazi.

Uyu muturage wambuwe telefone n’amafaranga avuga ko muri Nzeri 2020 yari yararanye n’umugabo bukeye amukubita inyundo mu mutwe maze arayifata ayijyana kuri RIB ndetse anasigayo Telefone ebyiri z’uwo mugabo ariko ngo icyaje gutungurana ni uko yaje gusubirayo incuro zirenga eshanu abwirwa ko ko umuntu wamukubise batazi aho ari kandi hari icyangombwa cye yari yabahaye.

Ngo nyuma yo kubwirwa ko uwamukubise inyundo yabuze yahise asaba za Telefone yatanze asubizwa atazihabwa kuko atazi ize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko iki kibazo aribwo bwa mbere acyumvise ndetse ko ntamuturage wigeze akimugezaho gusa ngo umuyerondo ugaragayeho ibikorwa nk’ibyo abihanirwa.

Kigali:Ahitwa muri Morgue barishinganisha barembejwe n’inkoni z’abanyerondo //Ngo hari abahapfira





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo