Kigali: Abo mu gace ka Nyarutarama bagiye kwimurwa ‘batabishaka’

Mu mezi abiri, imiryango igera ku 2,000 izatangira kwimurwa ivanwa aho Umujyi wa Kigali wita mu ’manegeka’, mu gihe bamwe muri iyo miryango bo bavuga ko bagiye guhohoterwa mu nyungu z’abashoramari bashaka ubutaka bwabo.

Ni imiryango ituye mu gace k’akajagari gatuwe n’ab’amikoro macye, begeranye cyane n’abakire mu gace kazwi cyane ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Abaturage bavuga ko bemera kwimurwa aha hantu ariko babanje guhabwa ingurane ikwiriye iteganywa n’itegeko.

Umushoramari we yubatse umudugudu w’inzu zigerekaranye mu kandi gace ka Kigali ahitwa mu Busanza.

Aha abategetsi bavuga ko ariho aba baturage bagomba kwimurirwa, bo bakavuga ko ibi ubutegetsi n’abashoramari babikoze batabyumvikanye.

Bamwe muri aba baturage ngo basanga Umujyi wa Kigali ushaka kubimura ku butaka bwabo bufite agaciro ko hejuru utabishyuye kugira ngo bugurishwe abashoramari.

Pudence Rubingisa umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali ejo kuwa gatatu yabwiye abanyamakuru ko guhera mu kwezi kwa 11 aba baturage batangira kuvanwa aho batuye bajyanwa aho ziriya nzu ziri kuzura.

Bwana Rubingisa yagize ati: "Batuye ahantu rwose hateye inkeke… ubwo ni ukubavana aho bari babajyana aho bagomba gutura heza hari ibisabwa.

"Turi gushyiramo imbaraga kugira ngo iyo miryango yimurwe, gahunda ni uko mu kwa 11 amazu agera kuri 360 azaba arangiye imiryango ya mbere igende".

Kuvuga ko batuye ahateye inkeke ngo ni urwitwazo rw’ubutegetsi rwo kubambura ubutaka bwabo nk’uko bamwe muri aba baturage babivuga, bagasaba ko hubahirizwa amategeko.


Abatuye aha hegereye agace gatuyemo abantu bakize, bavuga ko bashaka kuhimurwa ku nyungu z’abashoramari

Umwe mu batuye muri aka gace yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati "Ubutaka bwacu burahenze, biragaragara ko ikiguzi cyabwo cyabagoye kukibona akaba ariyo mpamvu baba bashaka kubutunyaga ku ngufu".

Uyu muturage akomeza ati "Ubu noneho kugira ngo twemere no kwimurwa ni uko bagomba gukora irindi genagaciro rishya.

"Ibyo mvuga ndabishingira ku itegeko ryo kwimura abantu rivuga ko indishyi ikwiye yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120 none ubu iminsi ibaye 600 ntabwo dushobora kongera kugirana ibiganiro bataratwishyura 5% y’ubukerererwe".

Itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda rivuga ko abantu bimurwa bahawe inyungu ikwiriye yumvikanyweho n’impande zombi, nyuma yo gukorerwa igenagaciro ry’umutungo w’abimurwa.

Iri tegeko rivuga ko ’umuntu wisubiyeho akareka igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyangwa warengeje igihe cyo kwishyura indishyi ikwiye yishyura indishyi ya 5% y’ubukerererwe bwo kwishyura indishyi ikwiye’.


Umwe mu baturage avuga ko bashaka kubimura hadakurikijwe amategeko

Aba baturage bageze aho biyambaza ubutabera, ku ikubitiro baratsindwa mu bijyanye n’uburyo bw’ikirego cyabo.

Rimwe mu magenagaciro yakozwe ku mitungo yabo ryerekanye imitungo yabo bose hamwe ibarirwa kuri miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aho guhabwa amafaranga nk’uko bo babyifuzaga, umushoramari - ushyigikiwe n’ubutegetsi - yabubakiye uriya mudugudu w’amagorofa atabyumvikanyeho n’abagomba kwimuka nk’uko babivuga.

Ipfundo ry’ikibazo rikaba rishingiye ku itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange rivuga ko inyungu ikwiye ari iyumvikanyweho n’impande zombi.


Umujyi wa Kigali wavuze ko abatuye aka gace batangira kwimurwa mu mezi abiri





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo