Kigali : Abize muri  CIESK bamaze imyaka 8 bategereje Diplome zabo amaso yaheze mu Kirere

Bamwe mu banyeshuri barangije ku kigo cy’amashuri cya Centre Islamique d’Enseignement de Kigali ahazwi nka CIESK bagera kuri 40, baravuga ko barangije amashuri yabo yisumbuye mu mwaka wa 2010 mu ishami ry’Ubucuruzi n’icungamari Commerce et Comptabilité, kuri ubu imyaka ikaba ishize ari 8 batarabona impamyabumenyi zabo.Gusa 2 muri bo nyuma y’imyaka 3, barangije barazibonye.

Manario Mohamad, umwe mu bazibonye, avuga ko byamutwaye imyaka 3 nyuma yuko ajyaniye ifoto ku kigo cy’igihugu cy’Uburezi REB kuko bavugaga ko habayeho ikibazo cyo kubura amafoto.

Aba bari abanyeshuri ba CIESK bavuga ko kutagira impamyabushobozi zabo baratsinze byabagizeho ingaruka, dore ko bamwe bagize amahirwe yo kubona akazi, ubu bagiye kukirukanwaho kuko ntazo berekanye nyuma y’imyaka 8 bazisabwa ntiziboneke nk’uko bitangazwa na Radio/TV1,

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi mu Rwanda, Dr. NDAYAMBAJE Irenée, avuga ko iki kibazo bakizi, Ari ikibazo kiri mu barangije hagati ya 2008 na 2015.

Uyu muyobozi nubwo avuga ko mu minsi ishize bakiriye impamyabumenyi zigera ku 3900 gusa ntasobanura neza niba muri izi diplome zakiriwe hari iz’abanyeshuri barangije muri CIESK zirimo.

Kuba iki kibazo kimaze imyaka 8, ntakirakorwa ngo babone impamyabumenyi zabo, aba banyeshuri bavuga ko aka ari akarengane, akaba ari naho bahera basaba ko barenganurwa.

Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya CIESK cyafunze imiryango mu mwaka w’amashuri ushize, kubera imicungire mibi, kuri ubu kikaba gisigaye ari amashuri y’incuke.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo