Kigali: Abayobozi b’imirenge na Dasso bagiranye ikiganiro ngarukamwaka na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 9 Ukuboza 2018, iki kiganiro kiyoborwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Prof Shyaka Anastase.

Iki kiganiro cyari kigamije gusasa inzobe havugwa ku buryo abayobozi b’inzego z’ibanze bagira uruhare rw’iterambere mu banyarwanda bashinzwe.

Prof Shyaka yabwiye aba bayobozi ko mu isesengura bakoze ndetse no mu ngendo yagiriye, mu turere dutandukanye basanze abayobozi nta ruhare bagira mu iterambere ry’abaturage.

Yagize ati "Hari inkunga zigenerwa abo muyobora zinyerezwa. Yatanze urugero rw’amata ahabwa abana bafite imirire mibi anyerezwa akaburirwa irengero ndetse andi akaborera mu bubiko (Stores)".

Yakomeje ababwira ko nta muntu numwe uzihanganira ubu burangare ko hagakwiye ukwikosora ndetse no kunoza iki kibazo.

Prof Shyaka yanatanze urugero aho usanga hari umuyobozi runaka usaba inguzanyo mu kigo cy’imari bikarangira atayishyuye yitwaje ko ari umuyobozi. Oya ibyo ntibikwiye nk’umuyobozi. Umuyobozi yagakwiye kuba ari intangarugero ku baturage ayoboye.

Yagereranyije abanyereza ibya Rubanda nk’umwobo w’umurerejoro ucukurwa n’umuswa, akomeza avuga ko iyo imvura iguye umuvu ugatembamo udashobora kuzura.

Avuga ko abo bakorera ari abaturage kandi aribo bagenerwabikorwa babo ba mbere kandi ko aribo bakorera.

Nsengumuremyi Denis Fabrice.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo