Kigali: Abashinzwe umutekano bakubise umuturage mu Gatsata muri yombi

Igipolisi cy’u Rwanda gitangaza ko cyataye muri yombi abashinzwe umutekano bagaragaye bakubita umuturage bamuziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti "Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo".

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko abitwaza gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bagahohotera abaturage, batazigera bihanganirwa.

Aha bagira bati "Abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus bagahohotera abaturage, ntibazihanganirwa. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe."

Ni kenshi abantu batandukanye bagiye bagaragaza ko inzego z’umutekano zitandukanye zijya zibahohotera mu gihe batubahirije amabwiriza nyamara hari uburyo buteganywa n’amategeko baba bashobora guhanwamo bitabaye ngombwa ko abashinzwe umutekano bakoresha inkoni.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’igitangazamakuru cya Leta, RBA Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo avuga ko imbaraga z’umurengera abashinzwe umutekano bashyira mu kubahiriza amabwiriza n’amategeko zidakwiye,

Perezida Kagame yavuze ko yahaye amabwiriza abakuriye Polisi kugira ngo ababigizemo uruhare babibazwe ku mugaragaro kugira ngo abaturage babone isura nziza ya Polisi.

Uwari umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda nyuma yo guhagarika kuvugira iri shyaka, yahunze igihugu ngo kuko yari ku gitutu gikomeye kandi ngo yari yarakiriye amakuru ko ashobora no kugirirwa nabi, MRCD-Ubumwe yasabiye u Rwanda ibihano ku ifatwa rya Paul Rusesabagina, kimwe n’andi makuru mesnhi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo