Kigali: Abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta kuri Site ya Lycee de Kigali baratabaza

Mu minsi ishize nibwo hasozwaga ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye yaba icyiciro rusange (Tronc Commun) ndetse n’ikizamini gisoza amashuri yisumbuye (Advanced Level).

Ibizamini bikirangira abakosora ibizamini mu ntangiriro z’iki cyumweru batangiye akazi kabo ko gukosora ibyo bizamini. Buri wese aba afite ibaruwa igaragaza aho azakosorera. Iyo baruwa igaragaza ikigo buri wese azakoreraho. Iyo baruwa itangwa na REB (Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi) mu Rwanda.

Muri rusange abakosora benshi barinubira isuku nke basanze mu bigo bashyizwemo cyane cyane abo muri LDK (Lycee de Kigali) bavuga ko hari hakwiye imyiteguro ihagije kugira ngo bashyikire ahantu hafite isuku.

Bavuga ko babangamiwe n’udukoko bahasanze twitwa "ibiheri" bibarya bigatuma bataryama ngo baruhuke kugira ngo bazindukire mu kazi bahawe baraye baruhutse biboneye.

Umwe utashatse ko Umubavu.com dutangaza amazina ye yatubwiye ko babangamiwe n’icyo kibazo.

Yagize ati "kuva naza icyumweru kirahenutse ntagoheka kubera ibiheri, ngira ngo ndyame utwo dukoko tukamerera nabi tundwinga ku buryo ntabona ibitotsi".

Babangamiwe kandi n’aho bashyiriramo amaterefoni yabo umuriro kubera kubura aho bayacomeka dore ko mu isi tugezemo ifasha muri byinshi birimo no kumenya amakuru y’umuryango umuntu aba yasize inyuma.

Barasaba ko bakemurirwa ibyo bibazo kugira ngo bakore neza inshingano igihugu cyabahaye.

Umubavu.com wamubajije niba ikibazo cyabo hari uwo bakibwiye, avuga ko bakigejeje ku bagishinzwe ariko ko umuti utaraboneka.

Ku murongo wa Telefoni twashatse kuvugisha umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), ntibyadukundira, ariko turakomeza tugerageze.

PNG - 642.4 kb
Ibi ni ibitanda abakosora (Correcteurs) bararaho
PNG - 959.4 kb
Dore ubucucike bw’amaterefoni aba ategereje umuriro bityo hakagira ababura uko bayashyiramo umuriro

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
sekanar Kuya 12-12-2018

Mwihangane mubashe gukora neza icyo mwahamagariwe

anastase Kuya 11-12-2018

aya makuru ni
ibihuha rwose. ntimukabeshye ahubwo Wenda mwavuga ibya reb itwima amafaranga

Etienne Ryumugabe Kuya 10-12-2018

Uriya muntu ibyo avuga birashoboka cyane kuko ibigo byinshi wagira ngo ibiheri ni umutungo bafite.usanga abanyeshuri bataka ko byabamaze.Muzage nahandi muzumirwa.

Yamuragiye J de Dieu Kuya 10-12-2018

Pls mureke ibyo biheri na byo byirire kuko ntakundi byabaho bitabonye ayo maraso@food web.Hari hakwiye ko ibitanda bigira amasaso y’ibyuma.Mwihangane byigumire kuri attaque,namwe mukomere kuri defense.

-xxxx- Kuya 10-12-2018

Birahaba rwose nanjye narahabaye.

MUHIRE Martin Kuya 10-12-2018

Twe aho dukosorera bateye umuti namwe mugerageze mubibwire abayobozi banyu,doreko ari n’iminsi mike tugasubira imuhira.

ukuri Kuya 10-12-2018

uwatanze amakuru arabeshya.Ariko se ubundi MWe banyamakuru kuki mutaza NGO mugere kuri terrain NGO mwirebere ukuri.uyu watanze amakuru ntazapfa anyuzwe.

H kibok Kuya 10-12-2018

Uku nugukabya kabisa ,ntabwo tubayeho nabi ,abantu bajye bareka byacitse no gukabya

Emmy Pastor Kuya 10-12-2018

Nimba amakuru arimpamo, REB nikemure ikibazo vuba kuko abo bakozi batakora akazi bahawe nkuko bisabwa kd isuku ni isoko y’ubuzima.

thierry Kuya 10-12-2018

birababaje gukosora abana waraye utaryamye kubera ibiheri.

REB yisubireho pe!!1

Dodos Kuya 9-12-2018

Namwe ntimugakabye,abantu babeshya nk’abo bazapfa batanyuzwe.Twe tubayeho Neza cyane kandi nanjye niho ndi.uwatanze ayo makuru,nta ari umugabo ahamye.Yisubireho.

fidele Kuya 9-12-2018

wa Mubavu we urabeshya, kd twe duhari ntakibazo na kimwe dufite mu bibera hano byose.
iyi nkuru niyo gusebanya ariko uwagera LDK yanona ko ubeshya kd ntanubwo umahazi, niba hari uwaguhaye iyi nkuru ni inyangabirama kd ntanubwo akunda kubaho mu amahoro, nakugirinama yo kwirinda gusebanya

Albert Kuya 9-12-2018

Ntimugakabye kuko abarimu turahari kandi turakomeye,ibiheri nabyo ntagikuba cyacitse kuko ifito igarabaza ibitanda bari bateye umuti kandi uko nkeka abarimu twishimiye kuhaba.

Damascene Kuya 9-12-2018

bashake umuti witwa Tiyida bawusige Ku bitanda ibiheri birapfa.bakemure ikibazo kugirango bakore akazi neza.

Damascene Kuya 9-12-2018

bashake umuti witwa Tiyida bawusige Ku bitanda ibiheri birapfa.bakemure ikibazo kugirango bakore akazi neza.