Kigali: Abarimu bakosoraga ibizamini bya Leta barashima ubuvugizi bakorewe n’ikinyamakuru Umubavu.com

Ni nyuma yuko bamwe mu bagiye gukosora ibizamini bya Leta byakozwe n’abanyeshuri basoza icyiciro cy’amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bagaragaje bimwe mu bibazo bagiye bahura nabyo ku masite bakosoreraho.

Mu nkuru iheruka Umubavu.com twasohoye yagiraga iti "Kigali: Abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta kuri Site ya Lycee de Kigali baratabaza, aba barimu bavugaga ko babayeho nabi haba mu mirire ndetse no mu buryo bwo kuryama kuko kuri iyi site bari bahasanze udukoko tw’ibiheri bikababuza kuruhuka uko bikwiye kubera kuribwa n’utwo dukoko.

Nyuma yuko rero ikinyamakuru Umubavu.com kibakoreye ubuvugizi, barashimira Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB ko bacyemuriwe ibibazo kugeza birangiye ubu bakaba bameze neza.

Umwe utashatse ko amazina atangazwa wakosoreraga kuri Lycee de Kigali (LDK) nk’imwe muri Site yari yagaragayeho ibibazo birimo aho kuryama no kubura umuriro wa Telefoni nyamara ifasha mu kumenya amakuru y’abasigaye mu rugo, yagize ati "Nibyo koko itangazamakuru rikorera rubanda kandi rigaharanira inyungu za buri wese, nibyo koko ibibazo byari bihari ariko byashakiwe umuti kugera birangiye".

Twarangije gukosora ibizamini twumva nta kibazo, ifunguro ryaje kuba ryiza, tuza kuryama neza kuko baje kuzana imiti yica udukoko maze turapfa.

Gusa bakomeje bavuga ko batashye nabi kubera kubura Ticket kuko REB yari yarabamenyereje kubaha icyo bise ka ‘Avance’ ku mafaranga babaga barakoreye cyangwa bagahabwa Recommendations zibemerere gufata Decouvert ku mafaranga bazahembwa nyuma yaza umwalimu Sacco ukabaha asigaye andi icyo kigo cyikazayabishyura nyuma.

Ntabwo uyu mwaka ariko byagenze kuko barangije gukosora bahita bafata amamodoka barataha.

Barasaba ko bajya babwirwa imigendekere ya gahunda zose kugira ngo bamenye uko bateganya (Provision).

Nyuma yibyo hari abavuze byinshi kugeza ubwo bahimbye igisakuzo kigira kiti "Utazi REB arya Ticket".

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Emmanuel Kuya 24-12-2018

Murasobanutse mwiterambere ryabanyarwa mubuvugizi