Kigali: Abari gusenyerwaho inzu mu gahinda gakomeye

Kuva ku wa Gatandatu inzego z’ubutegetsi bw’ibanze mu Mujyi wa Kigali zatangiye gusenya inzu z’abaturage bakizituyemo zivuga ko banze kuva aha mu gice zivuga ko ari mu bishanga.

Mu duce twa Kinamba, Gatsata, Gisozi, Kinyinya, Rwampara n’ahandi inzu zibarirwa mu magana ziri gusenywa, nyinshi bene zo basohowe ku ngufu n’ibintu byabo.

Aba baturage bamwe bavuga ko bafite ibyangombwa by’ubutaka basorera buri mwaka kuko babwubatseho kandi babutuyeho byemewe n’amategeko.

Hari abaganiriye na BBC bo mu Gatsata bamwe bagaragaza ibyangombwa biranga ubutaka bwabo bakavuga ko bari gusenyerwa nta majyo bafite kandi nta ngurane bahawe.

Abategetsi bavuga ko mu minsi ishize abagomba kwimuka bose bahawe iminsi 15 yo kuva mu bice batuyemo byitwa mu bishanga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iki gikorwa kigamije gukiza ubuzima bwabo kubera ko imvura imaze kuba nyinshi.

Buvuga kandi ko abafite ibyangombwa hari gahunda yo kubaha ingurane ikwiye ariko ubu igikorwa gihari ni ugukiza ubuzima bwabo.

Gusa abaturage bo bavuga ko gukiza ubuzima bwabo byakorwa hakurikijwe itegeko rivuva ko "umuntu avanwa mu mutungo we bwite ahawe ingurane ikwiriye".

Mu gihe benshi muri aba baturage bari gusenyerwa bavuga ko ntaho kujya bafite, ubutegetsi bwo buvuga ko bubacumbikira mu byumba by’amashuri, ababishaka bagacumbika mu miryango yabo cyangwa inshuti nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.


Ubutegetsi buvuga ko gusenyera iyi miryango ari ugutabara ubuzima bwabo


Bamwe bavuga ko aho bari gusenyerwa bahatuye mu myaka irenga 30 ishize

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
korodina Kuya 17-12-2019

Andika Igitekerezo Hannomurabona ibyo mwakoze perezida mubyeyi tabara abo babyeyi peeee

GAKUMBA Fidèle Kuya 16-12-2019

Ibi bintu nimushaka mubyitondere, ushobora kuvuga ngo urakiza ubuzima, ahubwo ukabushyira mu kaga, bitewe n’üburyo bikozwe.