Kigali: Abanyonzi baratakamba ko bajya bakora na ninjoro

Mu busanzwe abatwara abantu ku magare bamenyerewe kwitwa ‘abanyonzi’ batwara amagare kuva saa kumi n’imwe z’igitondo ariko ntibarenze izindi saa kumi n’imwe z’umugoroba ku bwo kutagira amatara.

Abanyonzi bavuga ko ayo masaha ahubwo ariho akazi kaba kaje kakorwa ndetse ko ariho n’abatega amagare baba babonetse.

Uwitwa Kalisa utwara abagenzi mu karere ka Kicukiro yabwiye umubavu.com ko mu gihe bakurwa mu muhanda aribwo igihe cyo kubona amafaranga kiba kigeze.

Yagize ati "Ariya masaha akazi kaba kagiye kaboneka kuko abatega baba ari benshi, ariko abashinzwe umutekano baba batumereye nabi ngo nidutahe, nta munyonzi urenza saa kumi n’ebyiri ari mu muhanda".

Umuyobozi w’amakoperative mu gihugu Bwana Prof Harerimana Jean Bosco yavuze ko abanyonzi ntawe ubakumira ariko bagomba kuba bavuye mu muhanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ati "Bagomba kuba bavuye mu muhanda mbere ya saa kumi n’imwe kuko amasaha aba amaze gukura bityo bakaba baba batari kubona neza".

Umuyobozi muri Polisi y’igihugu ushinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Ndushabandi avuga ko abanyonzi badafite amatara ku magare yabo bagomba kuba barangije akazi kabo mbere ya saa kumi n’imwe.

Na we yagize ati "ufite amatara yakomeza gukora na nijoro ariko se nk’udafite amatara ubwo yatwara umuntu gute? Niyo mpamvu bose bagomba kugira amagare ariho amatara".

Abanyonzi bakomeza bavuga ko basabwe amatara yaka nk’ay’imodoka kandi batayabona bagahitamo gukoresha amatoroshi ikintu Polisi ibona kidashoboka kuko amatoroshi atabona neza cyangwa ngo amurike kure.

Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ikomeza ivuga ko hari amatara akoresha Dinamo ko ayo yaka neza ko ariyo yagakwiye gukoreshwa.

Polisi ikomeza ivuga kandi ko buri tara rigomba kugira akagarurarumuri kugira ngo uriturutse inyuma aribone mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo