Kigali:Abakecuru babiri n’umugabo barwaniye mu kabari barakomeretsanya

Mu gihe umujyi wa Kigali umaze icyumweru cya mbere muri bibiri ugomba kumara muri gahunda ya Guma mu rugo yatewe n’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Coronavirus, mu kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ho abaturage batatu bagiye mu kabari baranywa barasinda, birangira barwanye barakomeretsanya.

Muri abo baturage basinze bakarwanira mu kabari harimo abakecuru babiri barimo uwitwa Mukanyandwi na Mukanyonga ndetse n’umugabo witwa Hagenimana Elia.

Umwe mu baturage babonye iyo mirwano yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru, ko barwanye ahagana mu saa moya za nimugoroba kandi bose bari basinze.

Uwo muturage yavuze ko bakomeretsanyije bikomeye ku buryo bageze kuri Polisi ikabasaba kubanza kujya kwivuza mbere y’uko bakurikiranwaho kwica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Iyi mirwano abenshi bafashe nk’amahano kandi yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Niyibizi Jean Claude, wavuze ko iki kibazo bakimenye ndetse abagaragaye muri iyo mirwano bafashwe, ariko bakabanza gusabwa kujya kwa muganga mbere yo kubazwa ibyo bakoze.

Yagize ati “Aba bantu babajyanye kuri Polisi, ariko buriya rero ntabwo ijya ikurikirana abantu bakomeretse birumvikana, babasabye ko babanza kujya kwa muganga”

Gitifu Niyibizi yavuze ko bibabaje kuba ababyeyi nk’aba bakagombye kuba batanga urugero ari bo bakora amakosa bene kariya kageni.

Yakomeje agira ati “Ubundi umubyeyi muzima ntabwo akwiriye kuba yica amabwiriza, yagombye kuba ari intangarugero mu mudugudu atuyemo akanadufasha kugira inama abandi, ariko umuntu bigera saa moya ngo yagiye mu kabari kunywa, muri ibi bihe ngirango ayo mafaranga ajya kuywesha aho kugira ngo arengere umuryango we, urumva nawe ntabwo aba ari umuntu usobanutse”.

Uyu Muyobozi w’umurenge wa Kigali kandi yatunze agatoki nyiri ako kabari witwa Ngendahimana Pascal ucuruza akabari kandi bitemewe muri ibi bihe bya Guma mu rugo igamije kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Yakomeje avuga ko uwo mucuruzi asanzwe azwiho kwigomeka ku mabwiriza y’ubuyobozi, kuko ngo n’ubundi yari aherutse gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 frw nabwo azira amakosa ashushe nk’ayo.

Ngendahimana uwo ngo ubuyobozi bw’akagari bugiye kumukorera raporo ishyikirizwe urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) kugira ngo abihanirwe.

Akabari ni kimwe mu bintu by’ibanze byahagaritswe rugikubita, mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko.

TWITTER YA VICTOIRE INGABIRE IHURURIZA ABANYARWANDA BATARI GUHABWA IBIRYO NDETSE INAVUGA KO ABARI KUBIBONA BARI KUBIHABWA HAKORESHEJWE LISTE ZA KERA YATEJE IMPAGARARA

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo