Kigali: Abagabo  babiri bahawe  imbabazi na Perezida Kagame  bafashwe bari kwiba

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Gatanu tariki ya 01 Ukwakira, 2021 bafashe abagabo babiri bemera ko bibye umuturage miliyoni 3Frw.

Nshamihigo Abdul w’imyaka 38 na Iyakaremye Amad w’imyaka 37 bombi barekuwe n’imbabazi za Perezida Paul Kagame bava muri gereza batarangije igihano.

Bafashwe bakekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 y’uwitwa Ndayishimiye Bravo Patrick.

Nshamihigo na Iyakaremye bemera ko mu gitondo tariki ya 30 Nzeri 2021 bafatanyije kwiba amafaranga ya Ndayishimiye ubwo yari ayasize mu modoka mu Mujyi wa Kigali rwagati, mu Karere ka Nyarugenge mu gace k’ubucuruzi ahazwi nka Quartier Commercial.

Nshamihigo yabwiye Itangazamakuru ko na we yari afite imodoka, muri icyo gitondo abona Ndayishimiye aparitse imodoka ye, arakinga, arongera akora ku rugi nk’umuntu usizemo ibintu by’agaciro.

Nyuma Nshamihigo ngo yahise ahamagara mugenzi we Iyakaremye amubwira guhita aza mu Mujyi akemwereka uwo biba.

Yagize ati ”Njyewe nkimara kubona umuntu (Ndayishimiye) asohotse mu modoka yamara gukinga akongera agakora ku rugi nahise ntekereza ko asizemo ibintu by’agaciro. Nahise mpamagara mugenzi wanjye Iyakaremye kuko we agira urufunguzo rufungura imodoka zose, yahise aza arafungura dusangamo ibahasha ya kaki (envelope) irimo amafaranga menshi.”

Nshamihigo akomeza avuga ko we na mugenzi we bahise bajya kubara basanga harimo miliyoni 3Frw bahita bagabana, umwe atwara miliyoni 1.5Frw.

Iyakaremye nawe yemera ko Nshamihigo yamuhamagaye agahita azana urufunguzo agafungura imodoka.

Yagize ati ”Nibyo koko hari mu gitondo nka saa tatu mbona Nshamihigo arampamagaye ambwira ko hari ahantu abonye amafaranga tigiye kwiba. Kuko njyewe mfite urufunguzo rufungura inzugi z’imodoka zitandukanye nahise nza, tubanza gucunga uwo twari tugiye kwiba tubonye atinda mu iduka nahise ngenda ndafungura nkuramo ibahasha yarimo amafaranga.”

Bombi ni Abajura babihamijwe n’Inkiko bafungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Aba bombi Nshamihigo Abdul na Iyakaremye Amad bavuze ko bamenyaniye muri Gereza ya Nyarugenge ubwo bari bafungiye ibyaha by’ubujura.

Iyakaremye avuga ko inkiko zari zaramukatiye igifungo cy’imyaka ine, naho Nshamihigo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi ane.

Bavuga ko nta mezi abiri arashira barekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ndayishimiye Bravo Patrick wari wibwe aya mafaranga, nyuma akayasubizwa yavuze ko bariya bombi harimo ushobora kuba yari yamucunze akamenya ko afite amafaranga kuko nta mwanya byatwaye kugira ngo bamwibe, kandi yari yagerageje gusiga ayahishe ahantu mu modoka.

Ati ”Mu gitondo tariki ya 30 Nzeri, 2021 nazindutse njya guhaha mu Mujyi ariko mbaza kujya kuvunjisha ku biro by’ivunjisha. Nahise njya mu gace k’ubucuruzi guhaha ibikoresho by’ikoranabuhanga, nta minota 10 yaciyeho nahise ngaruka gutwara amafaranga nsanga bamaze kuyiba. Bisa nk’aho bari bangenzuye kuva mvuye kuvunjisha kurinda ngera mu iduka nari ngiye guhahiramo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye Ndayishimiye wihutiye gutanga amakuru akimara kwibwa bikorohereza Polisi gukurikirana bariya bantu.

Ati ”Akimara kuvuga aho yibiwe twifashishije za Camera dukurikirana bariya bantu. Habanje gufatwa Nshamihigo ako kanya agaragaza mugenzi we bari kumwe, bafashwe bamaze kugabana ariya mafaranga ariko bari bakiyafite yose.”

CP Kabera yongeye gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’ikibazo. Yanibukije abagifite ingeso yo kwiba no gukora ibindi byaha ko babicikaho kuko bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

Ati ”Bariya bantu barivugira ko atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura. Inshuro nyinshi twerakana abandi bantu bafatiwe mu byaha bitandukanye harimo n’ubujura, icyo dushaka kubwira abantu ni ukuba maso kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo