Kicukiro: Yasenyewe inzu, mudugudu  amushinja  gukorana na FDLR

Nkundwanabake Faustin utuye mu Mudugudu wa Mashyiga,Akagari ka Barinja ,Umurenge wa Gahanga ,Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali avugako guhera mu mwaka w’2014 yakorewe akarengane n’umuyobozi w’Umudugudu n’uw’Akagari harimo gushinjwa gukorana na FDLR.

Nkundwanabake avugako umukuru w’Umugudugu wa Mashyiga Uwigabire Louis yambuye umukecuru witwa Nyirabahizi Maliya amafanga y’u Rwanda ibihumbi 85frws yari iy’ingoboka nyuma yo kumenya ko kuri konti y’uyu mukecuru hariho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 185frws .

Ati’’Noneho umuyobozi w’umudugudu aza gufata uwo mukecuru aramujyana baza kubikuza ayo mafaranga ’’

Ngo bamaze gufatata aya mafara nga bageze imbere gato Mudugudu yaka wa mukecuru ibihumbi 85frws , nyuma ngo umukecuru yaje gutaka Nkundwanabake amugirira impuhwe amugira inama yo kwitabaza urwego rw’Akagari akarwandikira kugira ngo rumufashe kuri icyo kibazo.

Akomeze avuga ko uyu mukecuru Nyirabahizi nyuma yo kwandikira Akagari atigeze ahabwa igisubizo aho Nkundanabake yaje kumugira inama yo kwitabaza Polisi cyangwa Umurenge.

Ngo yaje kujya kuri Polisi ya Kicukiro ,ukuriye Polisi amuhuza umuyobozi w’Umurenge witwaga Mukiza Alfred aho baje kumubwira ko bagiye gukurikirana ikibazo cye agasubizwa amafaranga ye.

Uyu mukecuru ngo yaje gusubizwa amafaranga ye aho yayajyaniwe na Mudugudu n’abandi bantu hagakorwa inyandiko yemeza ko ayahawe.

Uko gutotezwa byatangiye

Mudugudu nyuma yo gusubiza uyu mukecuru amafaranga ye akaza kumenya ko ari Nkundwanabake wamugiriye inama yo kwitabaza inzego zimukuriye yatangiye kumutoteza no kumukorera raporo zitandukanye agamije ko afungwa ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Ati’’Tariki 28 Nzeri 2014 yakoresheje(Mudugudu) umuganda rusange avuga ko njyewe ngumura abaturage , ko mbabuza kwitabira ibikorwa bya Leta .Icyo kintu rero nahise numva ko agiye kunteranya na rubanda cyangwa se ashaka kunyangisha rubanda akanteranya n’ubuyobozi’’

Ngo Nkundwanabake akimara kubona ibyo yahise yandikira Perezida wa njyanama witwaga Kunzimana Sildio amusaba ko yabwira Gitifu w’Akagari agatumiza inama rusange mu mudugudu wabo kugira ngo ibyo yamuvuzeho bigaragazwe.

Inama ngo yarabaye ariko ibyo mudugudu yamuvuze ntibyagaragazwa ati’’Arabibura kuko ntabyari bihari byari ukumbeshyera gusa kugirango binteze ikibazo cyangwa se mbe nanafungwa’’

Ngo byaje kurangira abari mu nama basabye mudugudu kwiyunga na Nkundwanabake ati’’Ubwo ngira ngo birarangiye ariko mu byukuri ntabwo byari birangiye kuko yakomeje kungirira inzika ’’

Iyi nzika yaje gukomeza ngo mu 2016, mu nama rusange y’umudugudu , Uwingabire yaje gushinja Nkundanabake gukorana n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ashimangira ko hari inama zibera mu rugo rwe rwihishwa mu majoro.

Akimara gushinjwa gukorana na FDLR yahise yandikira Akarere amenyesha n’Umurenge aho uwari Gitifu witwaga Kaboyi yaje kubahuza ababwira ko ibyo bintu babireka kuko ari amatiku.

Aganira na Umubavu Online Tv yavuze ko mu 2017 mudugudu yaje kumukorera raporo zivuguruzanya ati’’Umuyobozi w’umudugudu ubwe mu 2017 akora raporo ebyiri zivuguruzanya ku muryango wanjye’’

Ngo yamukoreye raporo ivuga ko yari agiye kwica umugore kandi nyirubwite abyiyemerera ngo yakoreye Nkundwanabake indiraporo ivuga ko umugore we yamubujije gukoresha umutungo no kuwubyaza umusaruro ati’’ ashingiye ku kantu gusa twari dufite k’amakimbirane mu rugo akuririraho’’

Ngo yaje kwitaba Polisi kuri izi raporo yari yakorewe ariko biza kugaragara ko ntashingiro zifite ngo ntabwo byarangiriye aho kuko mu 2018 umuyobozi w’umudugudu yaje ayoboye itsinda ryarimo uwari Gitifu w’Akagari ka Barinja , Kamende Godfroid na Dasso.

Ngo baraje bamusenyera inzu yari imaze igihe kirekire yubatse kandi babizineza bavugako nta cyangombwa ifite ko yubatse mu kajagari bavuga ko ari Akarere kabitegetse.

Akomeza avuga ko yasenyewe inzu hashize iminsi mike ahuriye ku Karere na Gitifu w’Akagari akamusaba kuzamusanga ku Kagari amuzaniye amafaranga undi ntagire icyo amusubiza.

Nyuma yo kwandikira Umurenge,Akarere,Njyanama y’Akarere ka Kicukiro ntasubizwe ,Umurenge waje kwisubirago umuha icyangombwa kimwemerera ko yakongera gusubizaho ya nzu yasenywe.

Ati’’Byagaragaye ko nta Karere katanze iyo message ahubwo ko aribo bayisenye kuri rwa rwango gusa rushingira kuri cya kibazo cya wa mukecuru’’

Mudugudu ,Uwingabire Louis uvugwa muri iki kibazo yabwiye Umubavu Online Tv ko Nkundwanabake yubatse akajagari kadafite ibyangombwa , ubuyobozi bubibona yararangije gukora amasuku yarateye n’ibipande ndetse ko ntakibazo cyihariye bafitanye ko ibyakozwe ari amabwiriza yo kurwanya akajagari..

Ati’’ ntabwo twamusenyeye nkana , gusenyerwa kwe ni nk’ukw’abandi bose’’

Ku bijyanye n’Akarengane Nkundwanabake avuga ko yakorewe Uwingabire avuga ko hari nzego zishinzwe ibibazo nk’ibyo bityo ko yazazitabaza.

Uwari Umuyobozi w’Akagari ka Barinja uvugwa muri iki kibazo,Kamende Godfroid abajijwe ku bijyanye n’isenywa ry’inzu ya Nkundanabake yabwiye Umubavu Online Tv ko inzu yose idafite icyangombwa aba ari akajagari igomba gusenywa.

Abajije impamvu iyo nzu yasenywe kandi yari imaze igihe kirekire yubatswe ndetse n’ubuyobozi bubizi yavuze ko agiye kureba imiterere y’ikibazo ko mu kanya gato aza kugira icyo abivugaho, kuva icyo gihe umunyamakuru wa Umubavu Online Tv yagerageje kumuvugisha undi ntiyafata telefone.

Nkundwanabake avuga ko gutotezwa byakomeje kuko ngo nubwo Umurenge wamwemereye kuba yasubizaho inzu yasenywe yabuze ubushobozi bwo kongera kubaka aho we ’umuryango we baba mu kazu gato gusa ngo yizeye ko wenda umunsi umwe uzagera akarenganurwa.

UMUTURAGE ARATABAZA NYUMA YO GUSENYERWA|| BAYISENYE BAVUGA KO BOHEREJWE N’AKARERE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Xxx Kuya 9-03-2021

Imyumvire nawe ariko mudugudu amenye ko baca umugani ngo urucira mukaso rugatwara nyoko cg ngo bucya bwitwa ejo iterabwoba abategetsi barigize iturufu irya abo badashaka ariko amenye ko ibyo avuga ejo nawe babimubwira ashobora kuba atazi adasobanukiwe n imvugo bajya batubwira ngo nta muntu kampara