Kicukiro: Umugabo yari agiye guhahisha 500 Frws yisabira umupolisi kumufunga aramugoboka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020, mu Karere ka Kicukiro umugabo yari avuye mu rugo iwe agiye guhahisha amafaranga y’u Rwanda 500 Frw anyura ku mupolisi wari mu kazi ko kugenzura ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus birinda ingendo zidakenewe, ageze ku isoko abura icyo ayahahisha agaruka yisabira umupolisi ko yamufunga, uyu mupolisi amupfa agasoni amuha ibihumbi bitanu (5000 Frw) ngo abone uburyo abona ihaho dore ko yari agiye guhahira umuryango mugari kandi amafaranga ari makeya.

Amakuru y’uyu mupolisi wari mu kazi ko kugenzura ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus akagirira neza uyu muturage, UMUBAVU tuyakesha ibyanditswe ku rukuta rwa Facebook rw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice. Yanditse ko atunguwe n’ibyo umupolisi akoreye umuturage.

Kuri Facebook yanditse ati "Umugabo muri Kicukiro anyuze kuri Police baramuhagarika bamubaza aho agiye ababwira ko agiye guhaha, bamubaza amafranga afite abereka rwf 500, baramureka aragenda ageze imbere agarukana umujinya mwinshi afata ya 500 ayitera umupolisi ati ’nubundi ni mumfunge aya 500 ntago agaburira abana 7 n’umugore’, igikurikiye (igikorwa cy’ubutwari) umupolisi abonye umugabo yuzuye umujinya avuga ngo mumfunge, aramwegera amushyira ku ruhande mu kumuganiriza avana mu mufuka Frw 5000 arayamuha".

Yakomeje avuga ko uyu mupolisi atabashije kumenya amazina amwubashye kandi ashimangira ko ibi ari inkuru y’impamo yabereye Kicukiro mu muhanda ugana Saint Joseph hagati ya saa tatu na saa yine z’igitondo.

Acyandika ibi ku rukuta rwe rwa Facebook, abantu batandukanye banditse ibitekerezo byinshi bashimira uyu mupolisi igikorwa cyiza yakoze. Bamwe bavuze ko yakoze igikorwa cyiza, abandi bamusabira umugisha mu gihe hari n’abasaba Imana kumusubiza ayo yavanye.


Uwera Jean Maurice kuri Facebook

Muri ibi bihe Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo nko kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha Isi kinahitana ubuzima bwa benshi, inzego z’umutekano nka Polisi zikomeje kugenda zigenzura niba nta muntu urenga ku mabwiriza agakora ingendo zidakenewe uretse nko kujya kwivuza, guhaha n’izindi zifitiwe uburenganzira.

Abanyarwanda kandi muri ibi bihe bakomeje gusaba abafite ubushobozi kugoboka abatifite mu rwego rwo gukomeza gufashanya by’umwihariko bunganira inkunga Leta yatanze nubwo hari abagaragaza ko iyo nkunga itarabageraho ndetse ko amaso yaheze mu kirere.

Ushobora kwibaza uti "Ubundi umupolisi mu Rwanda we ahembwa angahe ngo afashe nubwo gutanga bidasaba ibya Mirenge?

Ukurikije ingano y’amafaranga uyu mupolisi yatanze, ukurikije n’ingano y’ayo ahembwa, aya yamufashishije ni inshuro 14 z’ayo umupolisi muto ahembwa nkuko bigaragara mu Iteka rya Perezida No 001 ryo ku wa 14/01/2016 ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda ku wa 18/01/2016, rigena imishahara y’abapolisi, aho rigena ko umuto (Police Constable) ahembwa amafaranga 70, 799 ku kwezi.

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo