Kicukiro: Hatoraguwe umurambo w’ umugabo wishwe akurwamo amaso

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu gihuru kiri mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hatoraguwe umurambo w’ umugabo wari uzwi ku izina rya Kirenge bikekwa yishwe n’abagizi ba nabi, banamukuramo amaso.

Uyu mugabo Kirenge yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 11 Nzeri 2018, abatuye muri aka Kagari ka Kagasa babona umurambo mu gitondo cyo ku wa Gatatu mu gihuru kiri hafi y’inzira.

Ababonye uwo murambo batagajwe ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri n’abagizi ba nabi baba muri aka gace bakunda gutegera abantu mu nzira bashaka kubambura utwabo.

Bavuga ko kandi nyakwigendera yishwe urubozo ngo kuko umurambo wagaragaye yakuwemo amaso.

Bamwe mu baganiriye na TV1 batuye muri aka gace gakunze kuvugwamo ubujura bukabije, bahuriza ku kuba uyu mudugudu usanzwe ubamo umutekano mucye uterwa n’insoresore z’abujura bategera abantu mu mayira mu gihe cya nijoro, ndetse ko akenshi baba bafite intwaro gakondo.

Bakomeza basaba ko inzego z’umutekano zagira icyo zikora kuri iki kibazo bamaranye igihe, dore ko ngo abakekwaho ubwo bujura bazwi kandi kandi n’iyo bafashwe bagafungwa ngo ntibamaramo kabiri kuko bahita babafungura.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yatangarije TV1 ko baatangiye iperereza ngo hamenyekana ababa bihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Ikibazo cy’ubwicanyi nk’ubu kimazi gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho hatamara kabiri hatumvikanye umuntu wishwe n’abagizi. Inzego z’umutekano nazo zaragihagurukiye cyane cyane nko mu duce twa Gatsata twari tumaze kwigarurirwa n’abajura banicaga abantu umunsi ku munsi.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kiki Kuya 14-09-2018

Abo banyagwa babatindi bazagaza ryari gutwara ubuzima bwabandi ? Gusa nyagasani azabagaragaze bakanirwe urubakwiriye nabo.

Kiki Kuya 14-09-2018

Abo banyagwa babatindi bazagaza ryari gutwara ubuzima bwabandi ? Gusa nyagasani azabagaragaze bakanirwe urubakwiriye nabo.