Kicukiro: Habonetse umurambo w’umugabo wishwe anizwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu mudugudu wa Butangampundu, akagari ka Gako, umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 ku ngengero z’inzira ,bikaba bikekwa ko yishwe anizwe.

Uyu mugabo yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 14 Kanama 2018, abatuye muri uyu mudugudu wa Mutangampundu babona umurambo mu gitondo cyo ku wa Gatatu.

Ababonye uyu murambo bavuga ko uyu nyakwigendera yari azwi muri aka gace, gusa ngo bari bamuzi nk’umuntu w’umujura dore ko batazi amazina ye nyakuri.

Abaturage bo muri aka gace batangarije TV1 ko atari igitangaza kumva ko umuntu yiciwe muri aka gace, dore ko ari ahantu hakunze kurangwa urugomo n’ubujura, ku buryo umuntu wese uhanyura mu masaha ya nyuma ya saa moya z’umugoroba agenda yikandagira.

Bavugako abantu benshi bamburirwa muri aka gace, bagakubitwa bikomeye ku buryo nta n’umuntu utabara kubera ukuntu abantu bose bahatinya.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ Ubugenzacyaha mu Rwanda Mbabazi Modetse, yemeje iby’urupfu rw’uyu mugabo, avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekana abari inyuma y’ubu bwicanyi.

Yagize ati “Ni byo koko twamenye amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo ni umusore wagaragaraga aho muri Kabuga. Byagaragaraga ko yanigishijwe umwenda, gusa nta yandi makuru twari twamenya. Abashinzwe Ubugenzacyaha bahageze, batangiye gukora iperereza ryabo kugira ngo hamanyekana abari inyuma ya buriya bwicanyi.”

Abaturage bo muri aka kagali ka Gako bagaragaza ko batewe inkeke n’umutekano muke ugaragara muri aka gace, bakaba basaba inzego zibanze n’izumutekano kubafasha gukaza umutekano muri aka gace, hagashyirwa n’amatara mu rwego rwo guhashya abagizi ba nabi bahagize indiri yabo.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo