Kicukiro: Abaganga 2 barwaniye mu kazi umwe arakomereka

Mu bitaro by’I Masaka biherereye mu kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’umuganga w’umubyaza muri ibi Bitaro washyamiranye na mugenzi we ushinzwe gukurikirana ibizamini muri Laboratoire bapfuye iby’akazi, ubuyobozi bukaba buvuga ko uwarwanye ashobora kwirukanwa.

Ishyamirana ry’aba baganga bombi ryabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020 biviramo umwe gukomereka mu mutwe.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka biri mu Karere ka Kicukiro, Dr. Uwizeye Marcel yavuze ko gushyamirana kwa bariya baganga byabayeho ahagana saa saba z’ijoro kuko ngo bombi bari baraye izamu.

Ati “Umwe ni umubyaza yajyanye ibizamini by’umurwayi kubipimisha muri laboratoire, abishyiriye mugenzi we ushinzwe gupima, harimo ik’inkari ariko kitariho izina rya nyiracyo kandi ubusanzwe hagomba kuba hariho izina.

Umwe yamubazaga ati ‘wankoreye iki kizamini?’, undi aramubwira ati “nabwirwa n’iki ko atari wowe wanyaye izo nkari. Iryo jambo ni ryo bapfuye barakimbirana, umwe amukubita ikofi undi arakomereka.”

Dr Uwizeye avuga ko bariya bakozi bombi bwakeye bajya kumenyesha ibyabaye Umuyobozi ushinzwe abakozi, ndetse ngo batashye biyunze.

Agira ati “Ariko ikosa yakoze rirakomeye. Ntibivanaho ko mu buryo bwa kiyobozi tugira icyo dukora, natwe twatangiye kubikurikirana.”

Uwakubise mugenzi we ingumi afite imyaka 24, naho uwo yakubise afite imyaka 35. Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka avuga ko asanzwe yitwara neza mu kazi ndetse ko afite amanota meza.

Avuga ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe bishobora kubaho ahari abantu, bityo ngo isura y’Ibitaro bya Masaka nta kibazo ifite, uretse imyumvire y’abantu bashobora kugirana ibibazo hagati yabo.

Ati “Abantu ntibabura gushyamirana aho bari, ibitaro ntitwavuga ngo birimo Abamalayika gusa, kuba biriya byabaye si igitangaza ni yo mpamvu hari amategeko bitabaye ntitwaba turi ku isi. Kurwana ni ikosa, itegeko rirasobanutse, ubikoze yirukanwa nta nteguza.”

Avuga ko umukozi wa Leta akwiye kwitwararika kuko ngo iyo yirukanwe gusubira mu kazi bishobora kumugora.

Dr Uwizeye Marcel avuga nibura Ibitaro bya Masaka byakira abantu 200 buri munsi.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko hari amakuru cyahawe n’umwe mu bantu bakora hariya avuga ko ikibazo cyageze mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse n’umukozi uvugwaho gukubita mugenzi we akaba atagaragaye ngo avuge uko byagenze.

Gusa, Umuyobozi w’Ibitaro avuga ko bitewe n’uko bariya bombi bari ku izamu nijoro akazi karangiye biyunze, barataha.


Uyu ukora muri laboratoire ni we bivugwa ko yakubiswe ikintu akomereka mu mutwe

ABA BANNYAHE BATI "NTABWO TURWANYA LETA, USHAKA INZU BAYIMUHE", ABANA NIBAMARA KUBYARIRA MU RUGO NTITUZABANIGA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo