Close MORE NEWS Kera kabaye inshuti ikomeye ya Trump yashimiye Biden ku ntsinzi ye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-12-2020 saa 07:08' whatsapp Facebook Umurwanashyaka ukomeye wo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Perezida w’Amerika Donald Trump, kera kabaye yashimiye Joe Biden ku kuba yaratsinze amatora ya Perezida yo mu kwezi gushize. Senateri Mitch McConnell, ukuriye abarepubulikani biganje muri Sena y’Amerika, yabivuze nyuma yuko akanama k’intumwa zitora (electoral college) kemeje bidasubirwaho ko Bwana Biden yatsinze Bwana Trump. Bwana Biden, umudemokarate, yabonye amajwi 306 y’intumwa zitora, mu gihe Bwana Trump yabonye amajwi 232 y’izo ntumwa. Perezida Trump aracyakomeje kwanga kwemera ko yatsinzwe ayo matora, akavuga ariko nta gihamya atanga ko habaye uburiganya ahantu henshi. Umubano na Sena, kuri ubu igenzurwa n’abarepubulikani, uzaba ari ingenzi ku butegetsi bwa Bwana Biden. Yasuye umujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia, mu kwamamaza abademokarate mu matora ya Sena yo mu kwezi gutaha yo kugaragaza neza ishyaka rizaba rifite ubwiganze. Hari imyanya ibiri izamenyekana uwayegukanye ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa Mbere, kandi ishobora kugena niba ishyaka rye rizagenzura Sena cyangwa ritazayigenzura. Abademokarate basanzwe bagenzura Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite. Nyuma yo kwemezwa bidasubirwaho kw’intsinzi ya Bwana Biden kwabaye ku wa Mbere, abategetsi batatu bo mu mahanga bari baravuzweho cyane kubera kwanga gushimira Bwana Biden ku ntsinzi ye, ku wa Kabiri barabikoze. Abo ni Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil ndetse na Perezida wa Mexique (Mexico) Andrés Manuel López Obrador. McConnell yavuze iki nyirizina? Avugira muri Sena, Bwana McConnell yavuze ko yari afite icyizere ko "ibyavuye mu matora biba bitandukanye" n’ibyatangajwe byayavuyemo, ariko ko akanama k’intumwa zitora katanze umwanzuro wako kuri ayo matora yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11. Ati "Rero uyu munsi ndashaka gushimira Perezida watowe Joe Biden". Anashimira Kamala Harris wiyamamaje hamwe na Bwana Biden ngo abe Visi Perezida, yongeyeho ati "Abanyamerika bose bashobora guterwa ishema no kuba igihugu cyacu gifite Visi Perezida w’umugore ku nshuro ya Mbere na mbere". Nyuma yaho, Bwana Biden yahamagaye kuri Telefone Bwana McConnell na we aramushimira kuri ayo magambo, ndetse ngo bombi biyemeje "guhura vuba cyane". Mu kiganiro na Televiziyo ABC, Madamu Harris yashimye ayo magambo ya Bwana McConnell. Ati "Byari kuba byiza kurushaho iyo biba mbere yaho cyane, ariko byabaye, kandi icyo ni cyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose. Mureke tubirengeho. Kandi aho dushobora guhurira ku ntego imwe no kumvikana, mureke tubikore". Tubibutse ko umudemokarate Joe Biden watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri manda y’imyaka ine iri imbere, unafite icyizere ko ishyaka rye rishobora kwigarurira na Sena, azarahizwa ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere. Joe Biden afite icyizere ko ishyaka rye rishobora no kwigarurira na Sena UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Kera kabaye inshuti ikomeye ya Trump yashimiye Biden ku ntsinzi ye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-12-2020 saa 07:08' whatsapp Facebook Umurwanashyaka ukomeye wo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Perezida w’Amerika Donald Trump, kera kabaye yashimiye Joe Biden ku kuba yaratsinze amatora ya Perezida yo mu kwezi gushize. Senateri Mitch McConnell, ukuriye abarepubulikani biganje muri Sena y’Amerika, yabivuze nyuma yuko akanama k’intumwa zitora (electoral college) kemeje bidasubirwaho ko Bwana Biden yatsinze Bwana Trump. Bwana Biden, umudemokarate, yabonye amajwi 306 y’intumwa zitora, mu gihe Bwana Trump yabonye amajwi 232 y’izo ntumwa. Perezida Trump aracyakomeje kwanga kwemera ko yatsinzwe ayo matora, akavuga ariko nta gihamya atanga ko habaye uburiganya ahantu henshi. Umubano na Sena, kuri ubu igenzurwa n’abarepubulikani, uzaba ari ingenzi ku butegetsi bwa Bwana Biden. Yasuye umujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia, mu kwamamaza abademokarate mu matora ya Sena yo mu kwezi gutaha yo kugaragaza neza ishyaka rizaba rifite ubwiganze. Hari imyanya ibiri izamenyekana uwayegukanye ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa Mbere, kandi ishobora kugena niba ishyaka rye rizagenzura Sena cyangwa ritazayigenzura. Abademokarate basanzwe bagenzura Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite. Nyuma yo kwemezwa bidasubirwaho kw’intsinzi ya Bwana Biden kwabaye ku wa Mbere, abategetsi batatu bo mu mahanga bari baravuzweho cyane kubera kwanga gushimira Bwana Biden ku ntsinzi ye, ku wa Kabiri barabikoze. Abo ni Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil ndetse na Perezida wa Mexique (Mexico) Andrés Manuel López Obrador. McConnell yavuze iki nyirizina? Avugira muri Sena, Bwana McConnell yavuze ko yari afite icyizere ko "ibyavuye mu matora biba bitandukanye" n’ibyatangajwe byayavuyemo, ariko ko akanama k’intumwa zitora katanze umwanzuro wako kuri ayo matora yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11. Ati "Rero uyu munsi ndashaka gushimira Perezida watowe Joe Biden". Anashimira Kamala Harris wiyamamaje hamwe na Bwana Biden ngo abe Visi Perezida, yongeyeho ati "Abanyamerika bose bashobora guterwa ishema no kuba igihugu cyacu gifite Visi Perezida w’umugore ku nshuro ya Mbere na mbere". Nyuma yaho, Bwana Biden yahamagaye kuri Telefone Bwana McConnell na we aramushimira kuri ayo magambo, ndetse ngo bombi biyemeje "guhura vuba cyane". Mu kiganiro na Televiziyo ABC, Madamu Harris yashimye ayo magambo ya Bwana McConnell. Ati "Byari kuba byiza kurushaho iyo biba mbere yaho cyane, ariko byabaye, kandi icyo ni cyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose. Mureke tubirengeho. Kandi aho dushobora guhurira ku ntego imwe no kumvikana, mureke tubikore". Tubibutse ko umudemokarate Joe Biden watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri manda y’imyaka ine iri imbere, unafite icyizere ko ishyaka rye rishobora kwigarurira na Sena, azarahizwa ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere. Joe Biden afite icyizere ko ishyaka rye rishobora no kwigarurira na Sena UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika