Kera kabaye abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongerewe umushahara

Nyuma y’igihe kirekire abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bajujura ku kibazo cy’umushahara muto bahembwa, Guverinoma yasubije icyifuzo cyabo cyo kongererwa umushahara, igena ko abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongererwa 10%.

Uyu mwanzuro wo kongerera abarimu umushahara ni umwe muri myinshi yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019.

Ugira uti “Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019.”

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Bisobanuye ko guhera muri Werurwe, nk’umwarimu wahembwaga ibihumbi 44 Frw, azabona inyongera ya 10% y’amafaranga yari asanzwe ingana na 4400 Frw.

Sendika y’Abarimu mu Rwanda yari iherutse kugaragaza ko nibura umwarimu akenera ibihumbi 150 Frw buri kwezi kugira ngo abashe kugura ibiro 25 by’umuceri, litiro enye z’amavuta yo guteka, ibiro 20 by’ibishyimbo, imiti ine y’amasabune yo gufura, ibihumbi 20 byo gukodesha inzu, 1000 cyo gukoresha mu rugendo ndetse n’amafaranga 1000 y’ifunguro rya buri munsi.

Iyi Sendika igaragaza ko ingaruka zigaragazwa nk’iziterwa no kuba umushara wa mwarimu utajyanye n’igihe harimo kuba abarimu benshi bahitamo kuva mu burezi bakajya mu bindi aho babasha kubona amafaranga ahagije ugasanga n’ireme ry’uburezi rirahatikiriye.

Mu bihe bitandukanye ba Minisitiri b’Uburezi bagiye basimburana bakunze kugaragaza ko kongera imishahara y’abarimu byonyine atari byo bizatuma imibereho ya mwarimu irushaho kuba myiza ahubwo ko leta izakomeza gushyiraho izindi gahunda zirimo no kuborohereza kubona inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Ibi bikajyana n’uburyo busobanutse bujyanye no kuzamura abarimu mu ntera.

Muri Koperative Umwalimu Sacco, abanyamuryango babasha kubona inguzanyo ihendutse ku buryo utasanga ahandi kuko bayihabwa ku nyungu ya 11%.

Imibare ya Mineduc igaragaza ko mu 2014, abarimu bigisha mu mashuri abanza bari 41,192 baje kwiyongera mu 2015 bakagera ku 42,005 n’aho abo mu mashuri yisumbuye bakaba bari 27,116 mu 2014, 2015 baza kugera ku 27,644.

Indi myanzuro ifitanye isano n’uburezi yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri harimo ujyanye no gusuzuma ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku banyeshuri n’abarimu bo mu nzego zose z’uburezi uretse amashuri y’incuke n’ay’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Harimo kandi ujyanye no kunoza imicungire y’abarimu, uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, itarambere ryabo no kubakurikirana; politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza na gahunda y’uko abarimu bazamurwa mu ntera.

PNG - 655.7 kb
Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongerewe 10% ku mushahara

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ngizwenayo clement Kuya 4-02-2019

mwaramutse?iyi twayibara nk intambwe ntoya itewe ariko birakwiye ko ubuzima bwa mwarimu bwitabwaho .
byari kunshimisha wenda iyo bavuga ngo mwarimu A2 ahabwe nibura ibihumbi 90.

erega buriya Mineduc ishakira ikibazo cy ireme ry uburezi aho kitari.
Mwarimu waburaye nta burezi yaha umwana wijuse kandi uwe yayura ataniga neza

nibahe mwarimu umushahara ,
bashyireho gahunda y imyigire idahindagurika,banatekereze ku rwanda rw ejo hazaza.