Kera kabaye Perezida Tshisekedi na Kabila bemeranyijwe gushyiraho Guverinoma

Nyuma y’amezi arindwi yose Perezida Tshisekezi atorewe kuyobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yari atarashyiraho Guverinoma, ibintu byakomeje kuvugisha benshi hibazwa icyabuze kandi afite ububasha bwose nka Perezida.

Kera kabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, nibwo inkuru y’uko Leta ihurikiyemwo n’impande zompi igiye gushingwa, yamenyekanye kuri Tereviziyo y’igihugu.

Abumvikanisha ishyaka FCC rw’uwahoze ayoboye igihugu, Joseph Kabila, n’irya Perezida Tshisekezi -CASH, ni bo babitangaje nyuma y’ubwumvikane bwabaye hagati y’izo mpande ku munsi wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Guverinoma igiye gushyirwaho izaba igizwe n’Abaminisitiri 66.

Muri abo, harimo Minisitiri w’Intebe wa Mbere, Sylvestre Ilunga Ilunkamba watanze n’uruhande rwa Joseph Kabila.

Urwo ruhande kandi ruzaba rufite Abaminisitiri 42, mu gihe 23 basigaye bazaba ari abo mu ishyaka rya Perezida Tshisekedi.

Gusa nubwo ibi byatangajwe, abazajya muri iyo myanya ntibaramenyekana.
Guverinoma igiye gushingwa hashize amezi arindwi yose amatora yatsinzwe n’ishyaka CASH arangiye.

Abenshi bibabjije ibibazo ku byavuye muri ayo matora, mu gihe Tshisekedi yanugwanugwaga ko yaba yaragiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi na Kabila mbere y’uko ayo matora aba.

Ku wa 24 Mutarama 2019, nibwo Félix Tshisekedi w’imyaka 55 yarahiriye ku mugaragaro kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Icyo gihe Tshisekedi yarahiye ahagana saa munani n’iminota 10 z’i Kinshasa ku ngoro ya Perezida izwi nka Palais de la Nation.

Mu ndahiro yavuze ko azarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko ya Congo akanasigasira ubusugire bw’icyo gihugu.

Bwari ubwa mbere kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, Perezida uriho ahererekanya ubutegetsi mu mahoro n’umusimbuye.

Joseph Kasavubu wabaye Perezida wa mbere yahiritswe ku butegetsi mu 1965 na Joseph Desire Mobutu. Mobutu wamaze imyaka 32 ku butegetsi, yabukuweho na Laurent Desire Kabila mu 1997. Kabila na we yaje kwicirwa mu Biro mu 2001 asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila. Uyu na we nkuko byavuzwe yahererekanye ubutegetsi na Félix Tshisekedi.


Ubwo F. Tshisekedi yarahiriraga kuyobora RDC, byagaragaraga ko yahuje urugwiro mu buryo budasanzwe na Joseph Kabila yari asimbuye, ibintu byabaye amateka kuva iki gihugu kibonye ubwigenge

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo