Kera kabaye Perezida Tshisekedi yatangaje Guverinoma yari itegerejwe na benshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Antoine Tshisekedi yashyize atangaza urutonde rw’abagize Guverinoma nshya yari imaze amezi 7 itegerejwe na benshi.

Ni Guverinoma igizwe n’abarenga 60 barimo Minitisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, ba Minisitiri w’Intebe bungirije n’abaminisitiri, abaminisitiri ba Leta, n’ abaminisitiri bungirije bose hamwe ni 66.

Iyi Guverinoma nshya igiye gufatanya na Tshisekedi kuyobora Kongo yatindijwe n’ uko uruhande rwa Joseph Kabila Perezida ucyuye igihe rwari rutarumvikana na Tshisekedi kuri Guverinoma bagomba gushyiraho.

Abagize Guverinoma nshya ya RDC barimo abagore 17 n’abagabo 49 bose hamwe baturutse mu ishyaka riri ku butegetsi n’ishyaka ryasimbuwe ku butegetsi.

Perezida Tshisekedi ni umuhungu wa Nyakwigendera Etienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC agapfa atabigezeho. Perezida Felix Tshisekedi ni we Perezida wa mbere wa Kongo wagiye ku butegetsi abuherejwe mu mahoro kuva mu 1960 RDC yabona ubwigenge.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo