Kenyatta yashwanye n’umuhungu we arenze kuri ‘Guma mu Rugo’

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yahishuye uburyo atashoboye kwihanganira umuhungu we nyuma y’uko arenze ku mategeko yo kuguma mu rugo mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 akigira mu kirori kwishimisha mu mujyi wa Mombasa uri ku nyanja y’Abahinde ari na wo ntandaro y’ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ibi uyu mutegetsi yabihishuye avuga ko umwe mu bahungu be babiri yarenze ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus akajya kwishimisha bigatuma bashwana.

Ubwo Kenya yashyiragaho amabwiriza yo kwirinda gukora ingendo mu gihugu, Perezida Kenyatta yavuze ko mu muryango we harimo umwe mu bana be b’abahungu ndetse na nyirakuru bari i Mombasa.

Ati “Umwe mu bahungu banjye muto, yagiye i Mombasa arasohoka ari kumwe na bagenzi be.”

Ati “Nyuma yo kubimenya naramubajije nti, nibyo wasohotse, wagiye kwishimisha, nyogokuru wawe ari hejuru y’imyaka 80, byagenda gute haramutse hagize ikimubaho? Ni gute uzabaho gutyo kubera ko washakaga kujya kureba umukobwa w’inshuti yawe?”

“Naramubwiye nti ubuzima bwa nyogokuru wawe buri mu ntoki zawe, ni wowe wo guhitamo, ukibaza uti haramutse hagize ikiba ni gute nzabaho jye nyine kubera gusa gusohoka ijoro rimwe gusa.”

Leta yashyizeho amabwiriza yo guhagarika ingendo Mujyi wa Nairobi no mu tundi duce turimo Mombasa.

Mu kiganiro yahaye NTV, Kenyatta yavuze ko nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa bwo kwica amategeko yo kwirinda Coronavirus, gusa yanenzwe kuba atarafashe ingamba zishyira mu kato uyu mwana we kubera ko yishe aya mabwiriza.

Gusa Kenyatta yavuze ko yihanije uyu mwana kuko yarimo ashyira mu byago nyirakuru witwa Ngina Kenyatta.

Igihugu cya Kenya kugeza ubu gifite abanduye COVID-19 bagera ku 1471 abandi 55 bamaze gupfa akaba ari nacyo gihugu gifite abanduye benshi muri aka karere ka Afurika y’u Burasirazuba.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo