Kenya na Nigeria mu bihugu byikundira Perezida Trump

Kenya na Nigeria biri mu bihugu bifite abantu benshi bakunda Perezida Donald Trump wa Amerika, nk’uko byerekanwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Pew Research Center cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibi byagaragajwe muri ubu bushakashatsi bwakozwe, mu ntumbero yo kureba uburyo isi itekereza kuri Perezida Trump.

Byerekanye ko ibice 65 by’abanyagihugu ba Kenya bakozweho ubwo bushakashatsi bakunda Perezida Trump, mu gihe muri Nigeria bagera ku bice 58%.

Ibyo bimeze uko nyuma y’uko mu minsi ishize hari amafuti Perezida Trump yakoze, harimo gufata ibihugu bya Afrika akabyita ko ari “imisarani”.

Ibyo bihugu bibiri biri mu bindi 33 byakozweho ubwo bushakashatsi Amerika ubwayo itarimo, hagati y’ukwezi kwa Gatanu n’ukwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2019.

Icyo kigo kandi cyerekana ko hari n’ibindi bihugu cyo musi y’ubutayu bwa Sahara bivuga neza Amerika, mu gihe Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba kari mu bihugu bidashigikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kenya na Nigeria biri mu bihugu bihabwa imfashanyo nyinshi na Amerika nk’uko byemezwa n’ikigo Security Assistance Monitor gishinzwe gusuzuma ibijyanye n’imfashanyo ya Amerika ku Isi bu gusigasira umutekano no kwirinda abanzi.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, ni we mukuru w’igihugu wa mbere uva mu Karere ka Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu cya Amerika, Maison Blanche, mu 2018.

Nyuma y’ibyo ubutegetsi bwa Trump bwagurishije indege 12 za gisirikare muri Nigeria, mu buryo bwo guhindura Politike ya Obama.

Hagati aho, ubwo bushakashatsi bwerekana ko urugero rw’ibihugu bivuga neza Amerika rwagabanutse cyane igihe Trump yageze ku butegetsi kandi ko ruri hasi cyane ugereranije n’igihe Perezida Obama yari ku butegetsi.


Donald Trump yashinjwe ko yise ibihugu bya Afrika ’imisarani’

Wa mwana wavukanye ibitsina 2 ariko ubu wakize neza, afite impano idasanzwe, yanatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza neza gusa akeneye ubufasha bwawe:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo