Kenya: Wa mugabo witiranyijwe na Yesu yatawe muri yombi, ngo yibye abaturage

Nyuma yuko igihugu cya Kenya kibonye akavuyo kabaye kubera umugabo wavugishije benshi bamwitiranya na Yesu, Guverinoma y’iki gihugu yafashe umwanzuro wo kumufunga kubera uburyo yaje yiyambitse nka Yesu ndetse abeshya abaturage bo muri iki gihugu ko ariwe wa nyawe bakwiriye kumuha amafaranga akabakorera ibitangaza.

Uyu mugabo w’umubeshyi ruharwa yakiranywe yombi n’abapasiteri bo muri Kenya hanyuma babeshya abayoboboke babo ko ari Yesu wa nyawe ndetse yababonekeye bari mu nzira bakamutumira mu rusengero ngo aze gufasha intama.

Aba bapasiteri batangiye gusaba abantu babo amaturo y’umurengera kugira ngo uyu mugabo akore ibitangaza ariyo mpamvu byarangiye Leta ya Kenya imutaye mu nkuta 4 [gereza] nyuma iza kumwirukana imusaba gusubira iyo yaturutse.

Nkuko ikinyamakuru Daily Afrika kibitangaza, aba bapasiteri babwiraga abantu ko uyu ariwe Yesu w’I Narareti ndetse ngo yagarutse nkuko yabiseranyije abantu bityo bakwiriye gutanga akayabo kugira ngo babone imyanya mu ijuru.

Uretse uyu wigize Yesu, aba bapasiteri babiri na bo bahise batabwa muri yombi na Leta Kenya kubera ubwambuzi bushukana.

Twabibutsa ko uyu mugabo yatahuwe ko atari Yesu nkuko byakunze kuvugwa ahubwo ni Umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika witwa Michael Job.


Uyu mugabo w’umuzungu wigize Yesu akakirwa n’abapasiteri nyuma bakiba abaturage ba Kenya yafunzwe


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Jean Jules Kuya 6-08-2019

Uwo mugabo ararengana!..
Ahubwo abo bapasiteri nibo bakagombye guhanwa!..

Ubwo barifashe bemeza ko uwo muyesu wa fake yigishiriza mu nsengero zabo gute??? Usibye ko nabo nta cyo bamaze usibye kwigisha ibinyoma gusaaa

Jean Jules Kuya 6-08-2019

Uwo mugabo ararengana!..
Ahubwo abo bapasiteri nibo bakagombye guhanwa!..

Ubwo barifashe bemeza ko uwo muyesu wa fake yigishiriza mu nsengero zabo gute??? Usibye ko nabo nta cyo bamaze usibye kwigisha ibinyoma gusaaa

tuyisenge Kuya 4-08-2019

ahanwe numujura

tuyisenge diogene Kuya 4-08-2019

anadanganya sana

Good Boy Kuya 3-08-2019

Hhhhh ubyabapfu biribwa nabapfumu. Ubwose koko bigeze batekereza ko ijuru ritagurwa amafranga?

Good Boy Kuya 3-08-2019

Hhhhh ubyabapfu biribwa nabapfumu. Ubwose koko bigeze batekereza ko ijuru ritagurwa amafranga?

Baptiste Kuya 2-08-2019

uyu ni umutekamutwe. kugaruka kwa Yesu bible ibisobanura neza. Aza atunguranye, mu cyubahiro, ashagawe ni abamarayika, isi yose izaba ihinda umushyitsi, inkuba zikubita, biteye ubwoba. ikindi ntazakandagira kuri iyisi. Abamwizera by’ukuri bazaba bakiriho, n’abapfuye tuzamusanaganira mukirere atwijyanire mu ijuru. Naho uyu ni escroc.