Kenya: Umunyeshuri  yemeye ko yishe Se, Nyina n’abavandimwe be

Umunyeshuri mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT) muri Kaminuza ukekwa, yemereye Polisi anatanga amakuru y’uburyo yateguye akanica abantu bane bo mu muryango we nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Simon Warunge w’imyaka 22, biravugwa ko yabwiye Polisi ko yakoresheje umutarimba (fer à béton) akubita Nyina, Se, n’umuvandimwe we mbere yo kubatera icyuma.

Nyuma yo gukora ibi iwaho ahitwa Kiambu, hanze gato y’umujyi wa Nairobi, yarahunze ariko arashakishwa afatwa mu mpera z’icyumweru gishize.

Yabwiye Polisi ko ababyeyi be bari abagome kandi bamwangaga cyane nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Star.

Uyu musore ukekwa avuga ko yageze ku kwica abe abifashijwe no kureba filimi ya Serie yo mu Bwongereza yitwa ’Killing Eve’.

Bashiki be babiri barokotse ubwo bwicanyi bari bagiye ku ishuri.

Nyina yari umuforomokazi mu by’indwara zo mu mutwe, naho Se yari umuforomo muri Amerika akaba yari yaraje muri Kenya mu biruhuko bya Noheli.

Polisi yataye muri yombi n’umukobwa w’inshuti y’uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Mbere, mu gihe iperereza rikomeje.


Simon Warunge imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere

YAVUYE MURI CONGO, IMANA YAMUHAYE UBUTUMWA UTAGOMBA GUCIKWA KANDI IMUTEGEKA KUBUNYUZA K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 12-01-2021

Ibi bibaho gacye ariko bibaho ko abana bakunda kureba films zibagira imbata bagasigara bitwara nka ba acteurs ! Aho usanga ibisubizo bikakaye umwana agira mubuzima busanzwe ! Imyambarire . Kwirakaza biksgera naho ushobora kwica kuko ubona bikorwa muri films kandi biba ataribyo ( faux semblant) haha mwitonde! Ikindi nuko uyu muhungu ashobora kuba yarabikoze kubera pression ababyeyi bashyira kubana muri iki guhe ngo performance yiyongere mumashuri yubu ahatira abana ibyo badakunda mukore analyse