Kenya: Umuntu uvuye mu Bushinwa yagaragaweho Coronavirus

Mu gihe imibare y’abamaze guhitanwa na Novel Coronavirus ikomeje kwiyongera aho bageze ku 106, iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa ubu iravugwa muri Afurika y’Iburasirazuba mu gihugu cya Kenya aho yagaragaye ku mugenzi wari uvuye mu mujyi wa Guang Zhou mu Bushinwa aje mu ndege ya Kenya Airways.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya birimo The Citizen, ngo uyu muntu wagaragaweho yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kenyatta National Hospital akuwe ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA).

Ubuyobozi bwa Kenya Airways kandi bwatangaje ko uyu muntu yari avuye i Guang Zhou mu Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2020.


Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje iby’uyu muntu wagaragaweho na Coronavirus

Umubare w’abantu bari bamaze kwandura iyi virusi ifata imyanya y’ubuhumekero bikavamo umusonga, mu Bushinwa kuri uyu wa Mbere habarurwaga 4.515 bavuye ku 2.835 ku munsi wabanje.

Magingo aya, ingendo mu bice bitandukanye by’u Bushinwa zahagaritswe ndetse abantu mu mijyi yagaragayemo iki cyorezo bategetswe kwambara utuntu ku mazuru, turinda kuba bahuza umwuka ndetse kutwambara bigirwa itegeko.

Umujyi wa Wuhan ufatwa nk’izingiro ry’iki cyorezo, ingendo zafunzwe hirindwa ko abantu baho bakomeza guhura n’abo mu yindi mijyi, icyo cyorezo kigakomeza gukwirakwira.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo iki cyorezo byemejwe ko cyahitanye umuntu wa mbere mu murwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing, umugabo w’imyaka 50.

Nubwo abantu benshi bakomeje gupfa, u Bushinwa butangaza ko mu bari bafashwe, abagera kuri 60 bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gukira.

Iyi coronavirus nshya bivuga ko yakwirakwiye ivuye mu nyamaswa, ihereye mu mu isoko ricururizwamo ibikomoka mu Nyanja rya Wuhan, biza gutahurwa ko yatangiye gufata abantu ndetse bakayanduzanya hagati yabo.

Iyi ndwara imaze kugera mu bihugu bitandukanye, ndetse hanze y’u Bushinwa hamaze kugaragara abarwayi 47 nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Ahantu iyi ndwara iheruka kugaragara ni mu Budage mu gace ka Bavaria, ari naho ha Kane mu Burayi.

Hari abarwayi umunani bagaragaye muri Thailand, batanu muri bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Singapore na Taiwan; bane muri Malaysia, Korea y’Epfo n’u Buyapani; batatu mu Bufaransa; babiri muri Vietnam n’umwe umwe mu bihugu bya Nepal, Canada, Cambodia, Sri Lanka, u Budage na Cambodia.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye. Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi hose: Umugore wa Barafinda yariye karungu byose abishyira hanze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo