Kenya: Umugabo wari uherutse kuzuka yongeye gupfa

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya witwa Peter Kigen w’imyaka 32 wari uherutse kuzuka nyuma yo gushyirwa mu buruhukiro bw’ibitaro, kuri iyi nshuro yongeye gupfa.

Peter Kigen mu cyumweru gishize nibwo yavuye mu bapfuye nyuma y’uko umukozi ushinzwe gutunganya imirambo yari agiye kumutunganya ngo ashyingurwe.

Yari amaze igihe arwaye indwara idakira nk’uko BBC yabitangaje. Amaze gukangukira mu buruhukiro, bamusubije mu bitaro nyuma aza gusezererwa.

Kuwa Kane ushize yabwiye Ikinyamakuru Daily Nation ko yishimiye ko yavuye mu bapfuye, ati “Uyu ni umurimo w’Imana”.

Ni inkuru yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya ndetse abadepite bo mu gace ka Kericho basabye ko iyo ngingo iganirwaho hagakorwa iperereza ku cyateye icyo kibazo kuko benshi bavugaga ko ari uburangare bw’abaganga.

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza, umuryango wa Kigen watangaje ko noneho yapfuye bya nyabyo.


Kigen wari uherutse kuzuka yapfuye nyuma y’icyumweru avuye mu buruhukiro bw’ibitaro

U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo