Kenya:Umugabo amaze icyumweru cyose afite igitsina cy’umugore

Uretse no kuba ari imwe mu mpamvu zikunze gutanya abashakanye, umuco wo gucana inyuma hari n’abo usanga ugenda usigira ingorane mu buzima bwabo cyane cyane igihe bafashwe baca inyuma bagenzi babo nk’uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya kuri ubu usumbirijwe bikomeye n’uburibwe bw’ibyamubayeho nyuma yuko afashwe asambanya umugore w’abandi akarogwa kumera igitsina cy’umugore kigasimbura ubugabo bwe, inkuru ikomeje kuvugisha benshi.

Uyu mugabo ukomoka ahitwa Tana River County mu gihugu cya Kenya amaze icyumweru cyose afite igitsina cy’umugore ndetse ari mu buribwe bukomeye nyuma yo gusambanya umugore w’abandi, umugabo we akamurogesha.

Uyu mugabo wasambanyirijwe umugore uzwi nka Joseph, yabwiye uyu mugabo wamusambanyirije umugore ko yamureka nawe akaryamana n’umugore we bikaba kimwe kuri kimwe arabyanga arangije ajya kumurogesha kugira ngo amwishyure amera igitsina cy’umugore.

Bitangira uyu mugabo yumvise ibintu bimeze nk’amazi biva mu gitsina cye ntiyabyitaho yigira mu kazi akavuyemo agiye koga asanga yameze igitsina cy’umugore ndetse atangira kubabara bikomeye.

Uyu mugabo yagiye gusaba imbabazi uyu mugabo yasambanyirije umugore nyuma yo kumera iki gitsina, kuko yari mu buribwe bwinshi, ava amaraso cyane ndetse yemeye no gutanga umugore we nawe bakamusambanya ariko uyu Joseph wasambanyirijwe umugore abitera utwatsi ahubwo amusaba kwishyura ibihumbi 300 by’Amashilingi ya Kenya ngo amuvuze, gusa kugeza ubu uyu mugabo yabuze amafaranga yaciwe byatumye n’ubu akiri mu buribwe bukomeye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Sibomana.Phocas Kuya 2-07-2018

Abasambanyi.Bazajyebabona.Ibihano.Nkibyo.Wendahari.Ubusambanyi.Bwakendera