Kenya: Umudepite w’umugore yasohowe mu Nteko kubera yazanyemo umwana yonsa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umudepite w’umugore wo mu gihugu cya Kenya yasohowe mu cyumba cy’Inteko rusange kubera yitabiriye inama afite umwana w’amezi atanu.

Depite Zulekha Hassan wasohowe mu Nteko Rusange y’uyu munsi, yavuze ko yitabiriye Inteko afite umwana we kubera yagize ikibazo kidasanzwe.

Depite Christopher Omulele wari uyoboye iyo nama yategetse uyu mudepite w’umugore, Hassan gusohoka avuga ko inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko atari irerero ry’umwana we.

Depite Omulele yagize ati "Jyewe nk’uyoboye inama uyu munsi, mvuze nti ’niba Depite Zulekha akeneye gutunganya umwana we, aha si ahabigenewe’, nicyo gituma ntegetse ko asohoka bidatinze, aze kugaruka yahoreje umwana we mu rugo’".

Kuri bamwe, ni ibintu bitumvikana kubona hari umudepite usohorwa mu nteko kubera afite umwana mu gihe isi isanzwe yizihiza icyumweru cyahariwe konsa.

Bamwe mu badepite b’abagabo baneguye icyemezo cya Zuleika Hassanc cyo kwitabira inama afite umwana.

Umwe mu bayobozi b’umutwe w’abadepitei Adan Duale, yavuze ko ari icyemezo giteye isoni.

Ubwo uyu mudepite yasohokaga afite n’umwana we, ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko byahagazeho iminota 30.

Mu mwaka wa 2017, Abadepite ba Kenya bemeje umushinga w’itegeko ritegeka abakoresha kubaka ibyumba ababyeyi bashobora konserezamo no guhinduriramo abana babo imyambaro.

Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya nta cyumba cyo konserezamo yateguriye Abadepite b’abagore bafite abana.


Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya nta cyumba cyo konserezamo yateguriye Abadepite b’abagore bafite abana

Depite Zulekha Hassan wasohowe mu Nteko Rusange shishi itabona kubera kuzana umwana yonsa mu Nteko


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo