Kenya: Umubyeyi yabyaye abana 5 icyarimwe apfa atabareze

Nyuma y’iminsi 26 Everline Namukhula w’imyaka 28 y’amavuko yibarutse abana batanu icyarimwe, ibyari ibyishimo byahindutse amarira kuko yahise yitaba Imana.

Uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya yasize abana 9 kuko yabyariye rimwe batanu baje basanga bakuru babo bane. Umugabo wa nyakwigendera afite ubumuga bwo kutumva batunzwe no guca inshuro.

Nyakwigendera Namukhula akimara kubyara yagize ati “Ni ibyishimo kandi ndashima Imana ko mbyaye abana batanu. Nari nsanzwe mfite abandi bane ubu ngize 9. Imfura yanjye ifite imyaka 10”.

Uyu mugore yafashwe avuga ko ababara mu gatuza no mu mutwe, Dr Wilson Aruasa ejo yatangaje ko yari afite ikibazo mu bihaha no kuvura kw’amaraso bigatuma adatembera mu mitsi ngo agere mu mpyiko.

Dr Wilson Aruasa, ni umuyobozi w’ibitaro bya Moi, nyakwigendera yapfiriyemo. Avuga ko uyu murwayi yabanje kunanirwa guhumeka, araruka, anabira ibyuya mbere y’ uko yikubita hasi agahita apfa.

Ibi bitaro bivuga ko bitaramenya icyateye uru rupfu cyokora ngo nibasuzuma umurambo bazakimenya.

Dr Aruasa avuga ko mu bana batanu yari yabyaye abahungu babiri bagize ikibazo mu cyumweru gishize barapfa, ngo hasigaye abakobwa batatu bari kwitabwaho n’ abaforomo. Ubuzima bw’ aba bakobwa batatu nta kibazo bufite.

Aba bana batanu bavukiye ku bitaro by’ Intara ya Kakamega tariki 10 Werurwe 2019. Eveline Mvungu ukuriye ishami ryita ku mpinja avuga ko aba bana bari guhabwa amata ngo byitezwe ko bazaguma mu bitaro mu gihe cy’ amezi 3.

Dr Philip Kirwa ukuriye ishami ryita ku buzima bw’ imyororokere yavuze ko uyu mugore atagaburiwe neza ubwo yari atwite. Nyakwigendera yakoraga akazi ko kumesera abaturage.

PNG - 722.6 kb
Everline Namukhula w’imyaka 28 yabyaye abana 5 arapfa
PNG - 719.2 kb
Nyakwigendera Namukhula akimara kubyara yari yavuze ko yishimye cyane gusa byarangiye atabarutse atareze abana be

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo