Kenya: Pasiteri yiciye umugore we mu rusengero na we ariyahura

Umugabo wo mu mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya witwa, Elisha Misiko yiciye umugore we, Ann Mghoi mu rusengero bafatanyije gushinga rwitwa Ground of God ‘s Gospel Ministries na we ahita yiyahura.

Uyu mugabo w’imyaka 55 yishe umugore we amuziza ko yamwangiye kureba abana be nyuma yo gutandukana ndetse agashaka no gutwara itorero bafatanyije gushinga.

Umwe mu bagize iryo torero witwa Mtengo Amuri, yatangaje ko Misiko n’umugore we bari bamaze imyaka umunani bashinze iryo torero, nyamara bakunze gushwana kenshi bapfa imitungo no kuryegukana.

Kuri iki Cyumweru ahagana saa tatu za mu gitondo, nibwo Misiko yinjiye mu rusengero ruri ahitwa Chembani, ahita yicara iruhande rw’umugore we. Abakirisitu bakomeje amateraniro bisanzwe.

Mu gihe amateraniro yari agezemo hagati, Misiko yarahagurutse yegera umugore we ahita amutera icyuma mu mugongo inshuro nyinshi. Mu gihe yari agiye kumukata ingoto, umugore yamufasha amaboko, undi amutera ikindi cyuma mu kiganza aramukomeretsa.

Abakirisitu bahise bahagoboka bafata uwo mugabo, umugore bahita bamujyana kwa muganga. Mu gihe bari bagikubana bajyana umugore ku bitaro, umugabo na we yabaciye mu rihumye yitera icyuma mu ijosi arapfa.

Umugore yajyanywe kwa muganga, agezeyo ahita apfa kubera ibikomere byinshi.
Bamwe mu nshuti z’uyu muryango batangaje ko bahoranaga amakimbirane ndetse ngo bari baherutse gutandukana.

Uhagararariye Polisi mu gace ka Kisauni, Julius Kiragu yavuze ko uyu mugore yatewe icyuma mu mugongo , mu kiganza ndetso no mu nda ari nabyo byamuviriyemo urupfu.

Yakomeje avuga ko Misiko yari yarabigambiriye nkuko yabigaragaje mu rwandiko yasize yanditse mbere yo kwiyahura.

Misiko mu rwandiko yavuze ko uwo mugore yari yaramubujije kureba abana be nyuma yuko batandukanye ndetse akanashaka kwikubira itorero bafatanyije gushinga, kandi bari bacyishyura ideni rya banki bafashe ngo barishinge.

Itorero Ground of God ‘s gospel Ministries ryatangiye mu myaka 8 ishize aho yari imaze kugira abayoboke benshi mu gihugu ariko kubera intonganya z’abarishinze, bari batangiye kurivamo, nkuko Daily Nation yabitangaje.


Basanze Pasiteri Elisha Misiko na we yahise yiyahura arapfa

Ntabwo abapolisi bigishwa gukubita cyangwa gutuka abanyarwanda, Polisi yabivuze byose inakomoza ku bapolisi barasa mu kicyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo