Kenya: Inzu y’amagorofa atandatu ibamo abantu yahirimye-Amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2019, mu gihugu cya Kenya, inzu igerekeranya y’amagorofa atandatu yahirimye mu gace kitwa Embakasi mu Burasirazuba bw’umujyi wa Nairobi, biracyekwa ko hari benshi yagwiriye.

Mu myaka ya vuba abantu babarirwa muri mirongo bapfuye mu mpanuka nk’iyi muri Kenya.

Itangazamakuru ryari aho iyi nzu yahirimye, ryavuze ko abantu batatu bakomeretse bikomeye bamaze kuvanwa munsi y’ibice by’inzu byabagwiriye ariko bagihumeka.

Muri bo harimo umugore n’umwana, undi ni umugabo, aba bahise bajyanwa ku bitaro bya Kenyatta National Hospital.

Imiryango 46 isanzwe ituye muri iyi gorofa yo guturamo (Estate), igice cya mbere (Niveau) cy’iyi nyubako ntabwo cyakoreshwaga. Nta bantu bari bagituyemo.

Kugeza ubu ntabwo bizwi neza umubare w’abantu baba bagwiriwe n’iyi nzu yahirimye iva hejuru ijya hasi.

Ibikorwa byo gutabara biri gukorwa.

Polisi ya Kenya, abatabazi bo mu muryango wa ’Coix Rouge’ n’abandi bari ahabereye iyi mpanuka mu gihe kandi batanorohewe n’imbaga y’abantu iri aho ishaka kureba ibyabaye.


Abaturage bamwe nabo barashaka gukora ubutabazi


Hari ubwoba ko hari abantu baba bagwiriwe muri iyi gorofa yari ituyemo imiryango 46


Inzu igeretse Gatandatu yahirimye ijya hasi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo