Kenya: Bagiye gushyingura umurambo urabyanga benshi bashya ubwoba!

Mu buryo budasanzwe kandi buteye ubwoba, mu gihugu cya Kenya mu giturage cya Shamberere mu Ntara ya Kakamega haravugwa inkuru yashituye benshi aho abantu bagiye gushyingura umurambo w’umugore witabye Imana ukabyanga.

Amakuru yamenyekanye ni uko ngo uyu murambo w’umugore witwa Light Magunda bagiye kuwushyingura ugahuza ibiganza nk’ikimenyetso cyerekana ko udashaka gushyingurwa nkuko bigaragara mu muco w’abantu bo mu bwoko bw’Aba-Luhya.

Biravugwa ko uriya murambo ukivanwa mu buruhukiro nta kibazo wari ufite ndetse n’ibiganza byawo byari bitandukanye ariko bikaba agahomamunwa ubwo bari bagiye kuwushyingura ugafatanya ibiganza kubera ko hari ibyo washakaga ko bibanza gukemurwa.

Uwo mu bari bagiye gushyingura uyu murambo aganira n’ikinyamakuru KTN yagihamirije iby’aya makuru avuga ko byabateye ubwoba, ati "Twabonye ikintu giteye ubwoba. Ukiva ku Bitaro ibiganza byawo byari bibumbye cyane gusa ejo nijoro wahurije hamwe ibiganza byawo bivamo igipfunsi".

Icyemezwa nk’impamvu uriya murambo wakoze biriya, ari uko mbere yuko apfa, basaza be basabye umuryango yari yarashatsemo kubanza kumukwa nubwo icyifuzo cyabo kitashyizwe mu bikorwa.

Umurambo wa nyakwigendera wigaragambirizaga iyo nkwano, icyifuzo cyaje gushyirwa mu ngiro birangira umurambo na wo wemeye gushyingurwa ariko nyuma y’amasaha nk’atatu abantu bose bumiwe.

Undi muturage waganiriye na KTN yavuze ko batashoboraga gushyingura umuntu wahuje ibiganza ngo kuko kizira mu muryango w’abaturage bo mu bwoko bwo muri kariya gace, ibi ngo bikaba bishobora kubaho gusa mu gihe hagize indi mihango ikorwa.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo