Kenya: Amabandi yishe umupadiri amuziza amaturo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukuboza, umupadiri wo mu gihugu cya Kenya yishwe arashwe n’agatsiko k’amabandi yahise aburirwa irengero acikanye amaturo yari yatanzwe ku Cyumweru uyu mupadiri yari agiye kubitsa muri Banki.

Nk’uko byatangajwe n’umuuyobozi w’Igipolisi ahitwa Kiambu witwa Adiel Nyange, ngo Padiri John Njoroge wo kuri Paruwasi ya Kinoo muri Kikuyu, mu birometero nka 25 mu burengerazuba bwa Nairobi, yitambitswe n’abagabo bane bari kuri Moto 2 ubwo nawe yari mu modoka.

PNG - 946 kb
Iyi modoka niyo Padiri John Njoroge yarimo ubwo yaterwaga n’amabandi


Nkuko ikinyamakuru TUKO cyanditse iyi nkuru kibitangaza, aba bajura baje kumurasa baramwica mbere yo gutwara igikapu cyari kirimo amaturo yari yatuwe ku Cyumweru banahita baburirwa irengero.

PNG - 791 kb
Padiri John Njoroge wo kuri Paruwasi ya Kinoo yivuganywe n’amabandi amurashe ubwo yari agiye kubitsa amaturo kuri Banki ahita acikana igikapu aya maturo yarimo anaburirwa irengero


Umuyobozi w’Igipolisi muri iki gice, Adiel Nyange akaba avuga ko amabandi abiri muri yo yari afite imbunda zo mu bwoko bwa pistols, yitambitse Padiri wari utwaye Toyota Harrier bakamuhatira guparika. Ngo aya mabandi yasabye igikapu cyari kirimo amafaranga padiri yari ajyanye muri banki iri mu Mujyi wa Kikuyu.

Nyuma y’icyo igipolisi gikeka ko cyari uguhangana, ayo mabandi ngo yakuyemo imbunda, umwe muri yo arasa padiri mu gituza anyujije mu kirahuri cy’imodoka mbere yo gufata igikapu na telephone ye.

Igipolisi kikaba gitangaza ko cyatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi buvanze n’ubujura bwabaye isaa mbiri za mu gitondo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo