Kenya: Al-Shabab yagabye igitero ku ishuri yica abarimu batatu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2020, umutwe wa Al-Shabab wagabye igitero mu ishuri ribanza mu gace ka Kamuthe, mu ntara ya Garissa mu gihugu cya Kenya gihitana Abarimu batatu.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu gace ka Garissa, Yusuf Karayu avuga ko aba barimu bishwe undi umwe agakomereka muri icyo gitero cyagabwe ku ishuri ribanza, ariko ricumbikira abanyeshuri.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya, aravuga ko aba barimu bishwe ari abanyamahanga badakomoka muri Kenya.

Abarwanyi ba Al-Shabab bagabye igitero kuri iryo shuri ahagana saa saba z’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa mbere.

Karayu yavuze ko ishuri ryabaye rifunzwe by’agateganyo.

Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo