Kenya: Abaturage bari bakozeho Minisitiri ngo yegura abasaba  imbabazi

Minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya Najib Balala yasabye imbabazi ku bitutsi aherutse gutuka abaturage bamusabaga kwegura kubera Inkura zapfuye ziri kwimurwa.

Izi nkura zo mu bwoko bw’umukara zapfuye ubwo zakurwaga muri Pariki ya Nairobi zijyanywe muri pariki nini ya Tsavo East. Zari inkura 14, hapfamo icumi.

Kuri uyu wa Mbere bivugwa ko Balala yatutse abamusabaga kwegura kubw’urwo rupfu rudasobanutse rw’inkura nkuko BBC yabitangaje.

JPEG - 30.7 kb

Yagize ati “Ku kibazo cy’inkura, nzakomeza guhagarara ku kuri. Nta n’umwe wanshyize ku mwanya ndiho, ni Perezida Uhuru Kenyatta washyizeho kandi azi ko mbifitiye ubushobozi. Ababinsaba (kwegura) rero nababwira nti ‘muragapfa’ .”

Kuri uyu wa Kabiri Balala yaje kwisubiraho, avuga ko ibyo yavuze yabitewe n’umujinya.

Yagize ati “ndicuza kuba naravuze nabi, ni akababaro katumye ndushwa imbaraga na kamere. Ndanicuza kuba narabizanyemo izina rya Perezida.”

Balala yanavuze ko yakoze amakosa ubwo yavugaga ko nta wundi umushinzwe atari Perezida kandi ahagarariye abaturage ba Kenya bose.

Abakozi batandatu bafite aho bahuriye no kwita ku nyamaswa bahise birukanwa ku mirimo kubera ubwo burangare bwatumye inkura icumi zipfa.

Hanashyizweho itsinda rigomba kwiga icyateye urwo rupfu rutunguranye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo