Kenya: Abarimu barasaba guhabwa imyitozo ya Gisirikare n’imbunda byo kwirwanaho

Nyuma yuko mu minsi ishize mu gihugu cya Kenya ku kigo cy’ishuri hagabwe igitero kigahitana abarimu batatu, ubu abarimu bo muri iki gihugu bakamejeje basaba ko bahabwa imyitozo ya Gisirikare ndetse ntibirangirire aho bakanahabwa imbunda mu rwego rwo kuba zabafasha kwitabara mu gihe baba bagabweho igitero n’umwanzi.

Ibi byasabwe n’abarimu binyuze muri Sendika imwe y’abarimu yo muri Kenya aho isaba ko abarimu bakorera mu turere twayogojwe n’ibitero by’intagondwa bahabwa imyitozo ya gisirikare ndetse n’imbunda kugira ngo bikingire umwanzi wabatera igihe icyo ari cyo cyose.

Abayoboye Sendika yitwa ’Kenya National Union of Post Primary Education Teachers (Kuppet)’, basohoye itangazo nyuma y’umuhuro bagiranye n’abarimu bahunze nyuma y’igitero cyo ku wa Mbere mu Karere ka Garissa cyasize abarimu batatu bahasize ubuzima.

Umunyamabanga mukuru w’iyo Sendika, Akelo Misori, avuga ko abapolisi boherejwe ku mashuri ari mu Burasirazuba bw’icyo gihugu badakwiye, ari cyo gituma n’abarimu bakeneye guhabwa imbunda.

Avuga ko ibitero nka byose biba mu ijoro abapolisi bamaze kuva ku mashuri.

Ikigo cya Leta gishinzwe gutanga akazi ku barimu, TSC, cyasohoye itangazo cyamagana icyo gitero, kinatangaza ko kirimo gikorana n’ibigo bishinzwe umutekano kugira ngo ucungwe birenze uko usanzwe ucungwa.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, abarimu barenga 150 bagiye gutakambira ikigo TSC basaba ko bakurwa mu Karere k’Uburasirazuba bwa Kenya nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Nation.


Igitero cyo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2020 i Garissa, cyahitanye abarimu batatu

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo