Kenya: Abarimu banze kureka ka manyinya bagiye kujya birukanwa nta nteguza

Urugaga rw’abarimu rwo mu gihugu cya Kenya rwasabwe kujya rwirukana umwarimu ugaragaye mu bikorwa byo kunywa inzoga kuko ari imico mibi y’ubusinzi baba bigisha abana bigisha.

Abarimu bazajya bafatwa banyweye inzoga bazajya birukanwa ku kazi kabo nta nteguza kuko imico myinshi y’abana bayirebera ku barimu babahora imbere.

Ku wa gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018 nibwo, umuyobozi wa Nyamira, Isaiah Nakoru yabwiye abarimu ko nta mbabazi na nke zigomba kugirirwa umwarimu wese uzajya ufatwa yaje mu ishuri yasinze.

PNG - 467 kb
Isaiah Nakoru , umuyobozi wa Nyamira, agace gaherereye mu ntara ya Nyanza yo mu gihugu cya Kenya yihanangiriza abarimu ko uzafatwa yasinze azirukanwa nta nteguza ahawe


Yagize ati, “nta mbabazi zizahabwa umwarimu waje mu ishuri yasinze kuko aba ari urugero rubi aba yereka abanyeshuri, bityo rero ntitwakwihanganira abarimu baza kwanduza abanyeshuri”.

Yakomeje asaba Urugaga rw’Abarimu (Teachers Service Commission, TSC) kutagira uwo bahatira kuva ku nzoga kuko ari amahitamo yabo.

Ati, “Kunywa inzoga ni amahitamo ya buri muntu ariko ntitugomba kubibangikanya no kwigisha abana, ariyo mpamvu abarimu bagomba guhitamo hagati yo kunywa inzoga no kwigisha”.

Uhagarariye urugaga rw’abarimu, Olendo Onono yunze mu rya mugenzi we avuga ko umwalimu uzajya ugaragaraho ubusinzi azajya abanza akirukanwa ibibazo ibye bikaganirwaho nyuma atari mu kazi nk’uko The Standard babitangaza.

Ibi bije nyuma yaho, abayobozi, abarimu n’ababahagarariye ndetse n’abanyeshuri bahuriye hamwe baganira uko icyibazo cy’ubusinzi cyacika burundu mu barimu.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo