Kenya: Abantu  15  bamaze gupfa  bazize  inkongi  y’umuriro yibasiye isoko

Abantu 15 ni bo bamaze gupfa bazize inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Gikomba mu murwa mukuru Nairobi.

Abarenga 50 bakomerekeye muri iyi nkongi, yatangiye mu gicuku ikangiza ibintu byinshi nk’uko bitangazwa na BBC .

Isoko rya Gikomba ni rimwe mu masoko manini adasakaye yo mu murwa mukuru Nairobi akunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro, bigateza urunturuntu ko bishoboka ko hari abakongeza uwo muriro nkana, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya.Ariko icyateje iyi nkongi ntikiramenyekana.

Abakora mu bikorwa by’ubutazi bw’imbangukiragutaba bo mu kigo cya St John Ambulance bavuze ko iyi nkongi y’umuriro yatangiye mu masaha ya saa munani n’igice z’ijoro (ku isaha yo muri Kenya), hanyuma igafata n’ibice cy’amacumbi n’amaduka, mbere yuko uwo muriro uzimywa umaze hafi iminota 90.

Bamwe mu bahitanywe n’iyi nkongi bahiye barakongoka mu gihe abandi bo bapfuye kubera guhumeka imyotsi ihumanye mu gihe bageragezaga kuramira ibicuruzwa byabo.

Amafoto y’ibiro ntakaramkuru Reuters agaragaza abantu bashakisha mu bisigazwa by’isoko ryahiye ndetse no mu ivu.

Inkomere zihutiwe kugezwa ku bitaro bitandukanye by’i Nairobi.

Isoko rya Gikomba rirazwi cyane ku bucuruzi bw’imyenda n’inkweto biba byarambawe bizwi nka sekeni cyangwa caguwa, ndetse rizwi cyane no ku bucuruzi bw’imboga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo