Close MORE NEWS Kenya: Abakozi ba Leta bategetswe kwambara imyenda ikorerwa mu gihugu UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 23-10-2019 saa 12:23' whatsapp Facebook Leta ya Kenya yategetse abakozi ba Leta kwambara imyenda yakorewe muri iki gihugu mu gihe bagiye ku kazi ku wa Gatanu no ku minsi y’ikiruhuko. Leta ivuga ko iri tegeko rigamije guteza imbere inganda zikora imyenda zo mu gihugu, iyo ikaba ari ingingo y’ingenzi muri enye z’ibanze z’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya. Iryo tegeko ryatangajwe mu ibaruwa igenewe abakozi yashyizweho umukono n’umucamaza Kennedy Ogeto uhagarariye Leta. Uyu yemereye ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko iyo baruwa koko ari umwimerere. Iyo baruwa igira iti "Bijyanye n’ibyagezweho muri gahunda y’ingingo enye nyamukuru ndetse by’umwiharikoku bijyanye no kwagura inganda hakorwa ibicuruzwa byiza kurushaho no guhanga imirimo mu gihugu, ntegetse ko abakozi bose bazajya bambara imyenda ikwiye kandi myiza yakorewe muri Kenya". Ntibizwi niba hari ibihano bizafatirwa abatazabyubahiriza. Perezida Kenyatta na Visi-Perezida William Ruto batanze urugero ubwo ku Cyumweru gishize bambaye imyenda yakorewe muri Kenya. Icyo gihe hari mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu byabereye mu mu mujyi uri ku cyambu wa Mombasa. Abaminisitiri n’abandi bategetsi bakuru muri Leta na bo bari bambaye imyenda nk’iyo. Perezida Uhuru Kenyatta (ibumoso) na Visi-Perezida William Ruto (iburyo) ku Cyumweru bari bambaye imyenda yakorewe muri Kenya Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Kenya: Abakozi ba Leta bategetswe kwambara imyenda ikorerwa mu gihugu UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 23-10-2019 saa 12:23' whatsapp Facebook Leta ya Kenya yategetse abakozi ba Leta kwambara imyenda yakorewe muri iki gihugu mu gihe bagiye ku kazi ku wa Gatanu no ku minsi y’ikiruhuko. Leta ivuga ko iri tegeko rigamije guteza imbere inganda zikora imyenda zo mu gihugu, iyo ikaba ari ingingo y’ingenzi muri enye z’ibanze z’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya. Iryo tegeko ryatangajwe mu ibaruwa igenewe abakozi yashyizweho umukono n’umucamaza Kennedy Ogeto uhagarariye Leta. Uyu yemereye ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko iyo baruwa koko ari umwimerere. Iyo baruwa igira iti "Bijyanye n’ibyagezweho muri gahunda y’ingingo enye nyamukuru ndetse by’umwiharikoku bijyanye no kwagura inganda hakorwa ibicuruzwa byiza kurushaho no guhanga imirimo mu gihugu, ntegetse ko abakozi bose bazajya bambara imyenda ikwiye kandi myiza yakorewe muri Kenya". Ntibizwi niba hari ibihano bizafatirwa abatazabyubahiriza. Perezida Kenyatta na Visi-Perezida William Ruto batanze urugero ubwo ku Cyumweru gishize bambaye imyenda yakorewe muri Kenya. Icyo gihe hari mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu byabereye mu mu mujyi uri ku cyambu wa Mombasa. Abaminisitiri n’abandi bategetsi bakuru muri Leta na bo bari bambaye imyenda nk’iyo. Perezida Uhuru Kenyatta (ibumoso) na Visi-Perezida William Ruto (iburyo) ku Cyumweru bari bambaye imyenda yakorewe muri Kenya Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu