Kayumba yahinduye  umuvuno asaba ikintu gikomeye

Dr Christopher Kayumba wamaze kwinjira muri Politiki ndetse uherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere ishyaka rye rizaba riyoboye u Rwanda, yaburanye ku bujurire bwe ku cyaha cyo guteza umutekano mucye ku kibuga cy’indege yahamijwe akanagihanirwa gufungwa umwaka umwe, asaba ko hazanwa amashusho agaragaza ateza uwo mutekano mucye mu kibuga cy’indege.

Dr Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba aherutse gushinga ishyaka ariko ritaremerwa mu Rwanda, yajuririye kiriya cyaha yahamijwe muri Nyakanga 2020 ndetse akaza gukatirwa gufungwa umwaka umwe.

Kayumba wafunguwe mu mpera za 2020, yajuririye kiriya gihano yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo agihanagurweho abe umwere ubundi asigare ntacyasha dore ko aherutse gushinga ishyaka kandi akaba avuga ko afite icyizere ko rizayobora u Rwanda mu myaka itari iya cyera.

Ubwo yaburanaga ubujurire bwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Dr Kayumba waburanye n’ubundi ahakana ibyo ashinjwa, yavuze ko atigeze ateza umutekano mucye mu kibuga cy’indege.

Uyu mugabo usanzwe afite ubunararibonye mu gusobanura ingingo z’ibitekerezo bye, yavuze ko umunsi avugwaho guteza umutekano mucye mu kibuga cy’indege atahise afatwa ahubwo ko yafashwe ku mugoroba kandi ko bitumvikana ko umuntu yakora icyaha nk’icyo ngo bamureke atahe.

Yagize ati “Nari guteza umutekano mucye ku kibuga mpuzamahanga hari inzego z’umutekano nkarinda mpava, nkafatwa nimugoroba ?”

Umunyamategeko we Me Nterenganya Jean Bosco yavuze ko ubundi muri uru rubanza hadakenewe abatangabuhamya kuko mu kibuga cy’Indege haba hari camera zifata amashusho y’ibihabera byose bityo ko ubwazo zakiranura impaka muri uru rubanza.

Uyu munyamategeko yavuze ko hakwiye kuzanwa amashusho agaragaza umukiliya we ateza umutekano mucye ku kibuga cy’indege “niba bidakozwe ngo ayo mashusho azanwe, umukiliya wanjye yagirwa umwere ku cyaha yahamijwe n’urukiko cyo guteza umutekano mucye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu y’ayo mashusho kuko hari abantu bari ku kibuga cy’indege biboneye Dr Kayumba ateza umutekano mucye kandi ko babitanzeho ubuhamya.

Ubushinjacyaha busaba ko Dr Kayumba akomeza guhamwa na kiriya cyaha, bwanagarutse ku cyaha cyo gusindira mu ruhame na cyo yashinjwaga ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rukaza kukimuhanaguraho, bwasabye ko na cyo kimuhama.

Urubanza rw’ubujurire rwahise rurangira, Umucamanza ahita yemeza ko azasoma umwanzuro w’Urukiko ku wa 08 Nyakanga 2021.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo