Kayonza: Umuturage yafatanywe ibiro 12 by’urumogi mu nzu iwe

Muhirwa Theogene w’imyaka 37 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndego nyuma yo gufatanwa umufuka w’urumogi urimo ibiro 12 iwe mu nzu mu rukerera rwo ku italiki ya 13 Kanama .

Ibi byabereye aho atuye mu mudugudu wa Gasabo, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Ndego , mu karere ka Kayonza, nyuma y’aho abaturage bahereye amakuru Polisi ikorera muri uwo murenge, ko uyu mugabo yaba ari mu bacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe atangazako, ku bufatanye n’inzego z’ibanze muri aka gace, Polisi yakoze umukwabu muri uriya mudugudu hagamijwe gushaka no gufata ibiyobyabwenge bimaze iminsi bihavugwa maze igasangana Muhirwa ibiro 12 by’urumogi mu nzu ari nabwo yahise afatwa.

Kuri iki gikorwa, IP Dusabe yagize ati,"Hari ibintu byinshi abantu bashobora gucuruza no kunywa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka ku buzima".

Yakomeje agira ati,"Abantu bakwiye kureka kunywa,gucuruza urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge kandi bakamenyesha Polisi ku gihe ababikora bityo kugirango bafatwe".

IP Dusabe yasobanuye ko urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge , bitera uwabinyweye gukora ibyaha , birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abana b’abakobwa kungufu, ubujura, kuko baba bataye ubwenge.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ibi biyobyabwenge ndetse akangurira abandi kurangwa n’uyu muco mwiza wo kwanga no kurwanya ibyaha.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 2, iteganya ko, Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Igika cya kabiri, cyo kigaragaragaza ko ,Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo