Close MORE NEWS Kayonza: Umugore yafashwe agiye kwiyahura kuko umugabo we yamubwiye ko ari mubi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-01-2021 saa 15:44' whatsapp Facebook Umugore ufite imyaka 22 utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatabawe n’inzego z’umutekano agiye kwiyahura akoresheje igitenge yari yamanitse mu giti nyuma y’aho umugabo we ashinja kumuca inyuma amubwiriye ko ari mubi ndetse yanacuye. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagali ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugore afitanye amakimbirane n’umugabo we w’imyaka 24, amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma. Yavuze ko uyu mugore avuga ko umugabo we ngo akunda kumusesereza amubwira ko ari umugore mubi akanamukagisha ko azamureka akishakira abandi basa neza. Ati “Ejo rero ngo yaraje avuye ahantu ku cyuma gisya akoraho aza aje kurya ibyo aba atanahashye byashatswe n’umugore, atangira kumutuka amubwira nabi ngo asigaye yaracuye anamukangisha ko agiye kwishakira undi mugore ko hanze aha hari abagore beza benshi, anamubaza icyo akora aho mu rugo amusaba kwitahira.” Nyuma ngo umugore yasigaye mu gahinda kenshi ku kuntu akorera urugo wenyine umugabo yanaza ntamushime ahubwo akamutuka amubwira ko ari mubi cyane ari nayo mpamvu amuca inyuma. Ati “Umugore rero niko gushaka kwiyahura ku mugoroba yurira igiti amanika igitenge hejuru ashaka kwimanika, abana bari hafi aho nibwo batabaje abantu maze ingabo z’igihugu zari ziri hafi aho zicunga umutekano n’irondo ry’umwuga baba baratabaye barurira bamukura mu giti.” Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko iki kibazo batari barakigejeje ku baturanyi n’abayobozi yaba ku Isibo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu. Yavuze ko kuri ubu babaganirije kugira ngo barebe uko bahosha ayo makimbirane. Ati “Urebye intandaro umugabo nta nshingano zo guhahira urugo agira, umugore akagerageza gushakisha niwe wishyura inzu babamo akanatunga urugo rurimo n’umwana umwe babyaranye, akanongeraho guhinga noneho umugabo akanataha amubwira nabi ku kuntu ari mubi yacuye.” Yavuze ko kuri ubu bakibaganiriza ngo barebe niba aya makimbirane bayahosha bakongera ku bana neza bakubaka umuryango mwiza. IBIKUBIYE MU GITABO CYANDITSWE NA APOTRE MUTABAZI YISE "NKUGIRE INAMA MUYOBOZI": Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Covid-19 yatumye yihisha amezi 3 ku kibuga cy’indege amakuru Uretse Kigali: Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye imyidagaduro Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi amakuru Umwe mu banenga Putin yafunzwe akigera i Moscow NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Kayonza: Umugore yafashwe agiye kwiyahura kuko umugabo we yamubwiye ko ari mubi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-01-2021 saa 15:44' whatsapp Facebook Umugore ufite imyaka 22 utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatabawe n’inzego z’umutekano agiye kwiyahura akoresheje igitenge yari yamanitse mu giti nyuma y’aho umugabo we ashinja kumuca inyuma amubwiriye ko ari mubi ndetse yanacuye. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagali ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugore afitanye amakimbirane n’umugabo we w’imyaka 24, amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma. Yavuze ko uyu mugore avuga ko umugabo we ngo akunda kumusesereza amubwira ko ari umugore mubi akanamukagisha ko azamureka akishakira abandi basa neza. Ati “Ejo rero ngo yaraje avuye ahantu ku cyuma gisya akoraho aza aje kurya ibyo aba atanahashye byashatswe n’umugore, atangira kumutuka amubwira nabi ngo asigaye yaracuye anamukangisha ko agiye kwishakira undi mugore ko hanze aha hari abagore beza benshi, anamubaza icyo akora aho mu rugo amusaba kwitahira.” Nyuma ngo umugore yasigaye mu gahinda kenshi ku kuntu akorera urugo wenyine umugabo yanaza ntamushime ahubwo akamutuka amubwira ko ari mubi cyane ari nayo mpamvu amuca inyuma. Ati “Umugore rero niko gushaka kwiyahura ku mugoroba yurira igiti amanika igitenge hejuru ashaka kwimanika, abana bari hafi aho nibwo batabaje abantu maze ingabo z’igihugu zari ziri hafi aho zicunga umutekano n’irondo ry’umwuga baba baratabaye barurira bamukura mu giti.” Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko iki kibazo batari barakigejeje ku baturanyi n’abayobozi yaba ku Isibo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu. Yavuze ko kuri ubu babaganirije kugira ngo barebe uko bahosha ayo makimbirane. Ati “Urebye intandaro umugabo nta nshingano zo guhahira urugo agira, umugore akagerageza gushakisha niwe wishyura inzu babamo akanatunga urugo rurimo n’umwana umwe babyaranye, akanongeraho guhinga noneho umugabo akanataha amubwira nabi ku kuntu ari mubi yacuye.” Yavuze ko kuri ubu bakibaganiriza ngo barebe niba aya makimbirane bayahosha bakongera ku bana neza bakubaka umuryango mwiza. IBIKUBIYE MU GITABO CYANDITSWE NA APOTRE MUTABAZI YISE "NKUGIRE INAMA MUYOBOZI": Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Covid-19 yatumye yihisha amezi 3 ku kibuga cy’indege amakuru Uretse Kigali: Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye imyidagaduro Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi amakuru Umwe mu banenga Putin yafunzwe akigera i Moscow NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika