Kayonza: Bamaze imyaka 5 barambuwe ibyangombwa  by’ubutaka

Bamwe mu baturage batuye Umudugudu wa Kibuye,Akagari ka Rubumba,Umurenge Kabare ho Mukarere ka Kayonza bavuga ko hari bagenzi babo bamaze imyaka igera kuri 5 baramubwe ibyangombwa by’ubutaka bagategereza ingurane none amaso akaba yaraheze mu kirere

Umwe muri aba baturage yabwiye Umubavu TV online na Umubavu.com ko amaze hafi imyaka 5 yarambuwe icyangombwa cy’ubutaka. Ku rundi ruhande ababariwe bagahabwa ingurane bavuga ko batanyuzwe dore ko ngo nta bwumvikane bwabayeho kuko bagenewe.

Ngo muri uyu Mudugudu wa Kibuye harimo abaturage babiri bafite iki kibazo , umwe yavuze ko ubutakaba bwe ntacyo yabukoza kuko icyangombwa cyayo bakimwatse ,ikindi kibazo ngo haje umugenagaciro wa mbere abarira isambu ye Miliyoni ebyiri nyuma haza kuza uwa kabiri ayigenera agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi 600frws.

Uyu muturage avuga ko umwaka ushize w’2020 , Gitifu w’Akagari ka Rubumba yaje kumuhamagara ngo aze asinye agezeyo asanga ni ifishi iriho ibihumbi 800frws ati’’Ngiye gusinya nsanga ni ifishi iriho ibihumbi 800frws’’

Akomeza avuga ko abagiye kugura amasambu yabo batabazi ariko ngo iyo babajije babwirwa ko ari Akarere.

Ngo Akarere karaje kabwira aba baturage ko bagiye kubagurira ku mufaranga 206 kuri Metero ati’’Noneho ikinteye impungenge kuri uyu munota ni uko nkatwa , nkakatwa ’’

Yemeza ko bamaze imyaka igera kuri itanu barambuwe icyangombwa by’ubutaka ngo bamuhaye ayemejwe n’igenagaciro rya kabiri (1.600.000frws) gusa ngo ibihumbi 800 by’igenagaciro rya 3 ngo ntabyo yakwemera.

Abahwe ingurane bavuga ko bagenewe nta bwumvikane bwabayeho

Nteziryayo utuye muri uyu Mudugudu avuga ko bamubariye isambu ye bakamwishyura bamugeneye kuko yahawe Miliyoni 1 n’ibihumbi 400frws mu gihe avuga ko iyo yigurishiriza isambu ye yari kubona Miliyoni enye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubumba ,Habiyaremye Vicent yavuze ko ntabyo azi kuko ari mushya ndetse ko nta muturage uramubwira ko afite iki kibazo.

BAMAZE IMYAKA 5 BARAMBUWE IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo