Kayonza: Wa mwana w’imyaka 3 wibwe hapfumuwe inzu yasanzwe yishwe

Inkuru ya mbere twabagejejeho yavugaga ko abantu bataramenyekana mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza bapfumuye inzu y’umuturage bakibamo umwana w’imyaka itatu, none ubu amakuru mashya aravuga ko uyu mwana yasanzwe yishwe ndetse yanashyinguwe munsi y’igiti, ibi bikaba byakozwe n’umugabo wabanaga na Nyina w’uyu mwana nkuko yabyiyemereye.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeli 2020 mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Aya makuru mashya atangajwe mu gihe uyu mwana akimara kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, batangiye gushakisha kugeza ubwo bamubonye yishwe.

Abo muri urwo rugo bitabaje Polisi na RIB bikorera muri uyu Murenge, maze ahagana saa yine zo kuri uyu wa Gatatu baza kubona umurambo w’uyu mwana bawusanze utabye munsi y’igiti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubura umwana bahamagaye nyina kuri Telefoni bakamubwira ibyabaye ubundi akababwira ko umugabo bashakanye ataraye muri urwo rugo.

Ngo bahise bakeka ko ariw e wamwishe batangira kumukurikirana abemerera ko ari we wamwibye akamwica ndetse anabarangira aho yamutabye.

Ati “Hari umugabo wa nyina ni we waje aramwiba, yacukuye inzu aramukurura ku rutara yari aryamyeho aramujyana amwicira mu wundi M, ni we uturangiye neza aho ari, yafatiwe mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Cyarubare.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo atarababwira icyatumye amwica.


Uyu mugabo yacukuye iyi nzu akuramo uyu mwana aramujyana ajya kumwicira mu wundi Mudugudu

Byakaze noneho Amerika yinjiye mu kibazo cya Rusesabagina, umukobwa wa Rusesabagina arabivuze byose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Alias kawesa Kuya 2-09-2020

Aba bakora ibi numva ntawagakwiye kumenya ibyo yakoze cyane batamaze kumukaraga, burya ikosa ringana nigihano yakabonye ibintu byimiteto kubana bacu bigashira, ubwo atakazweho akayabo ngo araburana koko?

Alias kawesa Kuya 2-09-2020

Aba bakora ibi numva ntawagakwiye kumenya ibyo yakoze cyane batamaze kumukaraga, burya ikosa ringana nigihano yakabonye ibintu byimiteto kubana bacu bigashira, ubwo atakazweho akayabo ngo araburana koko?