Kayonza: Abarimo umupolisi w’inyenyeri ebyiri bafunzwe bazira kwiba’Fer à Béton’

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mukarange ruherereye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, umwarimu waho ndetse batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gufatwa bibye Fer à Béton zari zigenewe kubakishwa amashuri mashya, aba biyongereyeho n’umupolisi w’inyenyeri ebyiri na we ufunganywe na bo kuri iyi Dosiye.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu muyobozi yafatanyije n’umwarimu wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho kuri iki kigo, bapakiraga Fer à Béton mu modoka babeshya umuzamu ko bazijyanye ku yindi site iri kubakwaho amashuri, ngo bahise bazerekeza i Rwamagana ku mucuruzi bari bumvikanye ko azigura nyuma zigarurwa gucururizwa i Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yemeye ko koko ari byo uyu muyobozi w’ikigo n’umwarimu batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bibye ibikoresho biri kubakishwa amashuri.

Ati “Hafashwe umuyobozi w’ikigo n’undi mwarimu wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho biri kubakishwa amashuri, barafatanyije bapakira Fer à Béton babeshya ko bazitwaye ku yindi site nshya iri kubakwaho amashuri, hanyuma bazitwara ku manywa ku munsi w’ikiruhuko babeshya gutyo umuzamu bazikomezanya i Rwamagana.”

Yakomeje avuga ko mu makuru babonye ari uko zagejejweyo zigapakururwa nyuma zikagarurwa i Kayonza gucuruzwa mu iduka ry’umucuruzi ari naho bazifatiye.

Uyu muyobozi yakomeje aburira abayobozi b’ibigo by’amashuri bashaka kunyereza ibikoresho ko leta iri maso kandi uzajya abifatirwamo azajya abiryozwa.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko abafunzwe ari batatu aho hiyongereyeho n’umupolisi w’inyenyeri ebyiri bashinjwa kwiba Fer à Béton 128 zari zigenewe kubakishwa amashuri.

Ati ”Ku itariki 10 Kamena RIB yataye muri yombi abagabo batatu barimo umuyobozi w’ishuri rya GS Mukarange Gaturika, bakekwaho kunyereza ibikoresho birimo Fer à Béton zigera ku 128 zari zigenewe kubaka amashuri".

"Abandi bafashwe ni umwarimu hamwe n’umupolisi w’inyenyeri ebyiri, dosiye zabo ziri gukorwa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n’amategeko.”

Dr Murangira yasabye abayobozi batandukanye n’abashinzwe gucunga umutungo wa leta kwirinda kuwukoresha mu nyungu zabo bwite ngo kuko RIB yahagurukiye kurwanya abawukoresha nabi.

Kuri ubu uyu muyobozi w’ishuri ndetse n’umwarimu bafatanyije mu kunyereza Fer à Béton bafungiye kuri sitasiyo ya Mukarange.

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo