Kawunga igenewe abaturage birakekwa ko bayirigisa, amayeri yaba akoreshwa-Video

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020, nibwo umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa, Nshuti Marcel yagejeje ibiribwa bingana na Toni 10 (Toni 5 za Kawunga na Toni 5 z’Umuceli) ku Murenge wa Kigarama uri mu Karere ka Kicukiro, ibiribwa uyu mugiraneza yari yagenewe abaturage batuye muri uyu Murenge kuko ngo ariho yakuriye, icyatumye asubiza amaso inyuma akibuka aho yakuriye akabagenera inkunga by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye bisaba abantu kuguma mu rugo birinda icyorezo cya COVID-19.

Gusa ntibyari byoroshye kuko aho yabikuye babanje kumushyiraho amananiza nyamara mu gihe ibi biribwa yari yabyishyuye mbereho iminsi itatu ariko ntibyabujije kugorana, abaturage bari bizeye ko barara bariye ntabyo baraye babonye kuko byapakuruwe mu masaha ya nimugoroba bikarara ku Murenge wa Kigarama.

Ibi biribwa bikimara kugera ku Murenge wa Kigarama, itsinda ry’abantu bari biteguye kubigabagabanya abaturage nkuko Umurenge usanzwe ubigenza iyo ubonye imfashanyo zaba izivuye muri Leta cyangwa mu bandi bafatanyabikorwa n’izindi nshuti z’uyu murenge, gusa twarinze tuvayo ku mugoroba bataratangira kubiha abaturage.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, UMUBAVU twongeye kuzindukira ku Murenge wa Kigarama dushaka kumenya niba ibi biribwa bigezwa ku baturage neza, twahasanze abantu babiri bari mu barinda uyu Murenge batubwira ko ibi biribwa byatangiye gukwirakwizwa mu baturage.

Twageze ku Kagali ka Bwerankori gusa kuhabona amakuru biragorana uretse gusa uharinda watubwiye ko nta biribwa biheruka kugera kuri ako Kagali.

Duhamagaye umuyobozi w’aka Kagali inshuro zigera kuri eshatu ntiyatwitabye. Ibi byatumye duhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama kugira ngo tumubaze aho igikorwa cyo gutanga ibyo biribwa kigeze, avuga ko batangiye kubikora ariko bataragera mu Kagali ka Bwerankori.

Aya makuru ya Gitifu atandukanye n’ay’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri uyu Murenge we wari wavuze ko muri aka Kagali batangiye gutangamo ibiribwa.

Ati "Ni kimwe nk’ahandi hose, turimo turagerageza gufasha abafite ibibazo byo kubona amafunguro ku nkunga ya Leta no ku nkunga y’inshuti n’abafatanyabikorwa bandi hanyuma bakagerageza gusaranganya ngo hatagira ubura ibyo kumufasha".

Tumubajije aho baba bari gutanga kuri ibyo biribwa ngo tuhagere tunarebe uburyo biri gutangwa, uyu muyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kigarama, yatubwiye ko twagera mu Kagali ka Bwerankori mu Mudugudu wa Nyenyeri mu gihe Gitifu w’Umurenge we yatwohereje mu Kagali ka Karugira ngo ni ho bari kubitangira nyamara hose twagerayo tugasanga naho ntabiri gutangwa, ibyateye abaturage impungenge kuri ibi biribwa bagenewe n’umugiraneza.

Ku murongo wa Telefoni UMUBAVU twavuganye na Gitifu w’Umurenge wa Kigarama agira ati "Ni Marcel waduhaye/wafashije abaturage ba Kigarama Toni 5 z’Umuceli na Toni 5 za Kawunga kugira ngo abaturage bahuye n’ibibazo cyangwa baba batabayeho neza muri iki gihe turi gukumira icyorezo cya Coronavirus babashe kuba babayeho neza, babashe kubona ibyo kurya".

"Ubu rero twatangiye kubitanga, ubu tumaze kubihaho abaturage 517 ariko ntabwo twari twarangiza kubitanga kuko biza byunganira inkunga Leta yatanze, ni na yo mpamvubashyizeho yuko umuturage cyangwa umuntu uzajya ashaka gufasha abaturage bizajya binyura ku rwego rwa Leta kugira ngo bibashe kunganira bimwe Leta iba yatanze, abatabashije kubona ku nkunga ya Leta na bo babashe kubona ikibatunga".

"Ubu rero ndizera ko kubw’iyo nkunga n’abandi bazakomeza kugenda bagira umutima wo gufasha no gutera inkunga abaturage b’Umurenge wa Kigarama bazabaho neza muri iki gihe abantu bari kuba mu ngo batagikora ka kazi kari babatunze umunsi ku wundi kuzageza igihe tuzongera kugirira ubuzima bwiza icyorezo cyarangiye".

Uyu Gitifu tumubajije aho bari gutanga kuri ibi biribwa ngo tuvugane n’abaturage batubwire uburyo iyi nkunga bayakiriye n’uburyo iri gutangwa, ati "Ndumva ubu mu Tugali twose ugeze nko mu Kagali ka Karugira twarabitanze ushobora kugerayo Gitifu w’Akagali yagufasha kugira ngo akwereke aho babitanze".

Tumubwiye ko turi mu Kagali ka Bwerankori, ati "Mu Kagali ka Bwerankori rero ubu, ntabwo bari baha imidugudu myinshi, ubu ni bwo bagiye kubitanga".

Kuba ubu buyobozi bwaragiye butujuragiza butujyana hirya no hino ngo bugiye kutwereka aho buri gutanga ibi biribwa nyamara twahagera tugasanga ntabyatanzwe, byatumye tugira impungenge ku itangwa ryabyo dore ko hari aho byagiye bigaragara ko izi mfashanyoo zagiye zirigiswa abaturage bagakomeza kwicwa n’inzara kandi Leta cyangwa abagiraneza bari babazirikanye.

Urugero ni nk’umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera muri Gasabo batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Coronavirusi.

Bamwe mu bo twaganiriye ku itangwa ry’ibi biribwa batashatse ko twakoresha amajwi yewe n’amashusho yabo, batubwiye ko nta biribwa bigeze babona.

Twabibutsa ko mu minsi ishize aribwo muri uyu Murenge wa Kigarama, umwe mu mirenge igize Akarere ka Kicukiro humvikanye urunturuntu rwo gutanga ibiribwa ntibigere ku bo bigenewe, ibyanagize ingaruka ku muyobozi wayoboraga uyu Murenge kuri ubu utakiwuyoboye kuko ubu uyoborwa n’umusimbura we.

Uyu NSHUTI Marcel wageneye ibi biribwa bingana na Toni 5 za Kawunga na Toni 5 z’Umuceli abaturage bo mu Murenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro, atuye mu gihugu cy’u Bufaransa, ni umwe mu Banyarwanda bakunda igihugu cyabo ndetse yumva ko nta muturage w’aho yaturutse wakwicwa n’inzara.

Iyi nkuru yose uranayiyumvira mu majwi unayirebe mu mashusho muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
B Kuya 8-04-2020

Abantu bamwe ntibagira ubumuntu. umuntu urya inkunga y’umukende cyangwa y’undi aba akoze ubuhemu inshuro enye.
1.aba ahemukiye uwamutumye kuko amututera umutima wo kutongera kwizera abantu bikaba byatuma ndetse atondera gukora igikorwa nk’icyo.
2. aba ahemukiye uwo yatumweho kuko ubuzima bwe bugumya kujya mu manegeka yanamuganisha ku rupfu iyo ari umukene.
3.aba ahemukiye Imana kuko abantu babona ko Imana yabatereranye ntacyo ibafasha bigatuma abantu batayizera
4.aba ahemukiye leta kuko abayifasha batonger akuyigirira icyizere.

uyu muhemu azaryozwa ibi imbere y’Imana ndetse niba ngombwa na Leta izamuta mu kagozi. isi tugezemo irakurura benshi kukwigwizaho ubutunzi, nyamara ntawe bazabihambana. Ibihe turimo byagakwiye gutuma bareba kure.